Ku mugoroba wo ku wa 05 Gashyantare 2024, Nibwo Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, Laurence Kanyuka, yatangaje ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo na Goma, habonye abayobozi bashya.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri X, rivuga ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, akazungirizwa na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko. Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.
Abayobozi bashya bashyizwe nyuma yuko ku wa 27 Mutarama 2025 M23 yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Ibyo byajyanye no gufata ibice by’ingenzi bigize uyu mujyi, nk’Ishami rya Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Ikibuga cy’Indege cya Goma n’ibindi bice by’ingenzi.
M23 kandi yari yamaze gufata indi mijyi nka santere ya Minova yo muri teritwari ya Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umujyi wa Sake n’ibindi bice byo muri iyi ntara.
Uretse abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, M23 yashyize mu myanya n’abandi bayobozi barimo Meya w’Umujyi wa Goma, ndetse n’abayobozi ba za teritwari zitandukanye z’iyi ntara.