Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yafunguwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 nyuma y’imyaka hafi itatu afunzwe.
Bunyoni yafunguriwe
rimwe n’abandi bantu 10 kubera impamvu z’uburwayi nk’uko byemezwa na bamwe mu
bashinzwe umutekano mu Burundi n’umunyamategeko we, Me Placide Gatoto,
babyemeje.
Bunyoni yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu Burundi bitewe
n’inzego nyinshi zikomeye yakozemo, cyane cyane iz’umutekano. Ni we wa mbere
wahawe ipeti rya Général muri Polisi y’iki gihugu.
Yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye
isano no gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye n’ibyo
guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
Byaramuhamye, akatirwa igifungo cya burundu, ajyanwa muri gereza
ya Gitega.
Yari umwe mu bayobozi bafite imitungo myinshi irimo inyubako
n’imodoka ariko urukiko rwanzuye ko yose ifatirwa, ikagurishwa kugira ngo
yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta y’u Burundi.
Bunyoni yajyanywe mu bitaro bya Gitega tariki ya 9 Ukwakira
2025, nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zamusuye mu
cyumba cyihariye yari afungiwemo zigaragaraje ko ashobora gupfa.
Perezida w’umuryango APRODH uharanira uburenganzira
bw’ikiremwamuntu, Pierre Claver Mbonimpa, yagaragaje ko uretse Diabetes yageze
ku gipimo cyo hejuru, ubuzima bwo mu mutwe bwa Bunyoni bwahungabanye cyane,
bigera aho ajya yumva abantu hafi y’aho afungiwe, akihisha munsi y’igitanda.
Ubuvuzi bwahawe Bunyoni mu bitaro bya Gitega ntacyo bwatanze
kuko yakomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro byigenga bya Kira biherereye i
Bujumbura ariko naho yahavanywe nyuma y’igihe gito ubwo byagaragaraga ko nta
mpinduka.
Icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo gufungura Gen Bunyoni gica
amarenga ko ashobora koherezwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mahanga, ahari
abaganga bashobora kumwitaho kurusha ab’i Bujumbura na Gitega.