Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bw’Umwami wa Maroc

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-06 20:00:39 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere imikoranire y’impande zombi, anamugezaho ubutumwa bw’Umwami w’icyo gihugu, Mohammed VI.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru byatangaje ku rubuga rwa X biti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita wari uzanye ubutumwa bw’Umwami wa Maroc, Mohammed VI. Ibiganiro byibanze ku buryo bwo gukomeza gushyira imbaraga mu mikoranire myiza mu nzego zitandukanye.”

Umubano w’u Rwanda na Maroc si uwa none kuko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.

Nko muri 2016, Umwami Mohammed VI yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi n’andi.

Muri 2019 ibihugu byombi byongeye gushyira umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye, yasinyiwe i Rabat muri Maroc.

Mu 2020 uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, na mugenzi we wa Maroc, basinyanye amasezerano abiri y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu arimo ay’ubufatanye hagati ya za guverinoma zombi ndetse n'amasezerano y’imikoranire muri siporo hagamijwe guteza imbere urwo rwego muri Afurika.


Related Post