Tanzania: Perezida Kagame yitabiriye Inama ihuza EAC na SADC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-08 10:27:40 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025, NIbwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iyi nama yitabiriwe n'abandi Bakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihigu bya Afurika y’Amajyepfo, ibaye nyuma yuko habaye inama idasanzwe yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki ya 1Gashyantara 2025, iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Abandi Bakuru b’Ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania; Dr William Samoei Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Hakainde Hichilema wa Zambia na Sheikh Hassan Muhamud wa Somalia.

Hari abandi bakiri mu nzira barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, naho Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca; Félix Tshisekedi wa RDC utari buyikandagiremo aritabira akoresheje ikoranabuhanga.

Umwanzuro wo gutegura iyi nama wafashwe nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bibutsa Leta ya RDC ko bifuza kugirana na yo imishyikirano kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye.

Mu matangazo iyi miryango yashyize hanze, na yo yagaragaje ko ishyigikiye ibiganiro bya politiki bidaheza M23, cyane ko ari byo byabonekamo ibisubizo birambye by’iyi ntambara.





Amafoto: Village Urugwiro

Related Post