Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yongeye kwibutsa amavuriro yose, cyane cyane aya Leta, ko agomba kubanza gusuzuma no kuvura abarwayi mbere yo kwita ku bibazo by’ubwishingizi bw’ubuvuzi.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashyizeho umukono ku wa 27 Werurwe 2026, igamije gukomeza gushimangira amabwiriza yari yaratanzwe mbere ariko atubahirizwa uko bikwiye mu mavuriro amwe n’amwe.
MINISANTE yagaragaje ko nta murwayi ugomba gutinda kuvurwa, kwimwa serivisi, cyangwa gusabwa kugaruka bitewe n’ibibazo by’ubuyobozi cyangwa ibijyanye n’ubwishingizi nk’ubwa Mutuelle de Santé.
Aya mabwiriza yongeye kwibutswa nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, anenze imikorere mibi yagaragaye ku Kigo Nderabuzima cya Bigugu giherereye mu Karere ka Karongi, aho umubyeyi wari ugiye kubyara yirukanwe asabwa gutegereza ko ubwishingizi bwe butangira gukora.
Uwo mubyeyi, nubwo yari yarishyuye ubwisungane mu kwivuza, yasabwe gutegereza iminsi 30 ngo bubanze butangire gukora, ibintu byatumye atavurwa ku gihe, birangira apfiriye mu rugo.
Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bw’umurwayi bugomba kuza imbere y’ibindi byose, anasaba ko serivisi zitangwa mbere, ibijyanye n’ubwishyu bikazakurikiraho.
Ati: “Iyo bamuvura, ibindi bikaza gukurikiranwa nyuma, ibyo bamwishyuza akazabyushyura cyangwa ubimwishyurira akabimwishyurira.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko byagaragaye ko hari amavuriro atubahiriza aya mabwiriza, ashimangira ko bigomba guhagarara burundu.
Yagize ati: “Nta murwayi ugomba gukererwa cyangwa kwimwa serivisi kubera ibibazo by’ubuyobozi cyangwa ubwishingizi.”
MINISANTE yasabye abayobozi b’amavuriro yose, kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku bitaro bikuru, gushyira mu bikorwa aya mabwiriza nta kuzuyaza.
Yanaburiye ko ikigo cyose kitazayubahiriza kizirengera ingaruka zabyo.
Like This Post? Related Posts