Minisitiri
w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze i Bangui, aho ahagarariye Perezida Paul
Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.
Ibiro bya
Minisitiri w’Intebe byatangaje ko yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki
ya 30 Werurwe 2026.
Perezida
Faustin-Archange Touadéra yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 76,15%,
aya akaba yari yarabaye tariki ya 28 Ukuboza 2025.
Perezida
Touadéra ayobora Centrafrique kuva muri Werurwe 2016.
U Rwanda na
Centrafrique ni ibihugu bimaze kubaka umubano uhamye ushingiye kuri dipolomasi
n’umutekano.
Guhera mu
2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura
amahoro muri Centrafrique
Rwanda
Travel Guide
Muri 2020
kandi u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique ubwo inyeshyamba zari
ziyobowe na François Bozize zari zisumbirije ubutegetsi ndetse ziri mu
bilometero bike ngo zigaruriwe Umurwa Mukuru zikureho ubutegetsi.
Izi ngabo
zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora
yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.
Binyuze mu
masezerano hagati y’ibihugu byombi , u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza
abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, ba Centrafrique
batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.
Hejuru yo
kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri
icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.