Basketball: U Rwanda rwanyagiye Eritrea mu gushaka itike ya ‘AfroCan’

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-19 06:29:35 Imikino

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Kamena 2023 muri Tanzania Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Eritrea amanota 114-34 mu mukino wayo wa mbere mu yo gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers.

Iyi mikino iri kubera mu Mujyi wa Dar es Salaam, yitabiriwe n’ibihugu bitandatu birimo u Burundi, u Rwanda, Eritrea, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo.

Umukino wa mbere w’u Rwanda rwawukinnye kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Kamena 2023 mu gihe irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu.

Muri rusange uyu mukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yawutangiye neza ndetse yatsinze 11 Eritrea itarinjiza inota.

Iyi kipe yakomeje kuyobora umukino ari nako yatsindaga amanota menshi cyane kugeza aho Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze amanota 50 kuri 14 ya Eritrea.


Mu gice cya kabiri u Rwanda rwakomereje aho rwasoreje icya mbere kuko agace ka gatatu iyi kipe yagatsinzemo amanota 34 mu gihe Eritrea yo yari ifite 12. Muri rusange u Rwanda rwari ruyoboye umukino ku manota 84-26.

Agace ka nyuma kari ako gushimangira intsinzi ku Rwanda kuko kuko Eritrea yakomeje kugaragaza urwego ruri hasi cyane.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Eritrea amanota 114-34 iba intsinzi ya mbere rubonye muri iyi mikino.


Biteganyijwe ko ku mukino wa kabiri u Rwanda ruzahura na Sudani y’Epfo ku wa Mbere, tariki 19 Kamena 2023, saa Kumi n’Ebyiri z’i Kigali.

Sudani y’Epfo yatsinzwe umukino wa mbere n’u Burundi ku manota 57-42. Muri iyi mikino ikipe ya mbere ni yo izabona itike y’imikino ya nyuma ya "FIBA AfroCan" izabera muri Angola ku wa 8-16 Nyakanga 2023.

Related Post