Nyamasheke: Umubyeyi w'imyaka 42 aratabaza nyuma yo kunyerera akavunika umugongo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-13 11:17:18 Amakuru

Uwamahoro Isabelle wo mu Mudugudu wa Nkenga, Akagari ka Buvungira, mu Murenge wa Bushekeri,  mu Karere ka Nyamasheke, arasaba abagiraneza ubufasha bwo kwivuza umugongo yavunitse muri 2020.

Mu kiganiro uyu mubyeyi w'abana batatu, yagiranye na BTN TV, yavuze ko ubwo mu mwaka wa 2020, yari avuye guhaha ibyo kurya ku isoko, yageze munsi y'urugo rwe aranyerera yikubita hasi avunika umugongo bihita bimuviramo ubumuga bw'ingingo mu gice cyo hasi.

Yakomeje avuga ko akimara kwikubita hasi byamuviriyemo uburwayi butoroshye, aho yageregeje kwivuriza mu bitaro bitandukanye birimo Ibitaro bya CHUK ariko bikaba iby'ubusa bitewe nuko nkihabwa taranseferi yo kujya kwivuriza mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mbura ubushobozi bunjyanayo kuko nasabwaga amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni Eshatu n'Ibihumbi Magana Atandatu( 3,600,000 Frw) urumva ko ari hafi Miliyoni 4(4,000,000 Frw) kugirango avurwe akire.

Yagize ati" Ubwo muri 2020 nari mvuye guhaha ku isoko ntashye iwanye naje kunyerera nikubita hasi bimviramo ubumuga bw'umugongo. Nagerageje kwivuriza ahantu hatandukanye harimo Ibitaro bya CHUK, Naje guhabwa taransiferi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko mbura ubushobozi bwo kujya kwivurizayo kuko nasabwaga amafaranga menshi tutabonera ubushobozi angana na Miliyoni Eshatu n'Ibihumbi Magana Atandatu( 3,600,000 Frw) urumva ko ari hafi Miliyoni 4(4,000,000 Frw).

Akomeza ati" Umuryango wanjye ntayo wabona rwose kuko na duke twari dufite twashiriye mu kwivuza ndetse n'amatike. Ntakazi tugira kaduha ibyo kurya, kuva naba pararize igice yo hasi cyose ntakintu nkibasha gukora".

Uyu mubyeyi yeruriye umunyamakuru wa BTN ko uburwayi bwe bwagize ingaruka ku muryango wose, aho ashimangira ko abawugize hari igihe babura ibyo kurya bakaburara ndetse n'abana babiri biga bakiga nabi kubera inzara no kubura ibintu nkenerwa mu buzima bityo agasaba abagiraneza batandukanye kumuba hafi bakamufasha kwivuza ndetse no mu buzima busanzwe.

Hagize uwifuza uyu mubyeyi yamubona yifashishije nimero zibaruye ku mugabo we witwa Rukundo Cassien zikurikira: 0794047517.

Akimana Erneste/BTN TV i Nyamasheke

Related Post