• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe, bavuga ko basigaye mu bwigunge kubera kutagira umuriro w'amashanyarazi.

Abagaragaza ko bafite iki kibazo ni abaturage bo mu miryango 40 batuye mu Kagari k' Arusha mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Aba baturage bavuga ko batazi impamvu batasigaye hagati bonyine badahawe umuriro w'amashanyarazi mu gihe abandi bose baturanye mu Mudugudu umwe bawufite.

Umwe yagize ati:"Ikibazo twagize baraje bashinga ano mapoto aragenda afata hakurya ariko twe aka gace dusigaramo hagati. Dufite imbogamizi zo kutagira umuriro nk'umukecuru guhora canye agatara ni ikibazo. Nta terambere rihari kuko niba umwana avuye kwiga ntiyabona uko asubira mu masomo n'ibindi..."

Bakomeza bavuga ko bibabaje cyane kuko muri sisiteme bigaragara ko bafite umuriro kandi ntawo bafite bityo bakavuga ko iki kibazo cyakemurwa.

Umwe ati:"Mu kagoroba k'ababyeyi abayobozi baraje turakibabwira bavuga ko icyo kibazo bakizi kandi hashize igiye kirekire tukigaragaza."

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo bikure mu bwigunge bakusanyije amafaranga ariko nabwo ntibyagira icyo bitanga.

Ati:"Bashakaga ibihumbi 60.000Frw kugira ngo bafatire kuri taransifo yahariya hepfo ariko nabyo ntibyakozwe. Amafaranga yashyizwe kuri konti y'Umudugudu ariko twabuze umuriro tubura n'amafaranga kandi iyo konti yatanzwe n'Akagari."

Aba baturage bavuga ko buri rugo rwasabwaga gutanga ari hagati y'ibihumbi 20.000Frw n'ibihumbi 60.000Frw.

Umuyobozi w'Ishami rishizwe ingufu (REG) mu Karere ka Nyabihu, Mutsindashyaka Martin, avuga ko hari kampani yakwirakwizaga mu bice bitandukanye by'Akarere ka Nyabihu bitewe n'aho kifuzaga ko hagezwa amashanyarazi ariko iyo kampani iza kugaragaza ko 'Umudugudu wa Arusha utari ku rutonde bituma bawusimhuka.

Yakomeje avuga kuri ubu hari indi kampani igiye gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi mu bice byasigaye muri ako Karere.

Yagize ati:"Ikibazo turacyizi ntabwo ari ubwa mbere bakitugejejeho kandi twagitangiye raporo. Kampani yahakoze mbere yasanze uwo Mudugudu utari ku rutonde ariko ubu twahakoreye raporo ho n'ahandi si hariya gusa ubu hari indi kampani igiye kuza gusimbura iya mbere."

Aba baturage bazenguruswe n'amashanyarazi bagasigara bonyine mu Kagari, barasaba ko bakurwa mu bwigunge nabo bagahabwa umuriro w'amashanyarazi.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments