Kiyovu Sports yatsinze Marine FC biyigarurira ikizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-07 18:25:48 Imikino

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Werurwe 2025, Nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye iy’Umunsi wa 20 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Biyongerera ikizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Umukino wabaye mu gihe aya makipe yombi atari ahagaze neza ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Rayon Sports FC izatana mu mitwe na APR FC iyigwa mu ntege.

Amakipe yombi yatangiye uyu mukino atuje yigana ariko Marine FC yiharira umupira cyane byaje no kuyibyarira amahirwe kuko ku munota wa 25, Hoziyana Kennedy yacometse umupira mwiza, Nizeyimana Mubaraka atsinda igitego cya mbere cya Marines FC.

Mu minota 30, Kiyovu Sports yatangiye gusatira ishaka kwishyura ariko Monsengwo Tansele akiharira umupira cyane ntakinane na bagenzi be.

Ku munota wa 38, Niyonkuru Ramadhan yazamukanye umupira neza awutanga kuri Mutunzi Darcy atera ishoti rikomeye rigendera hasi, yishyurira Kiyovu igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane ndetse itava mu izamu rya Marines FC ariko igitego gikomeza kubura.

Bigeze ku munota wa 77, Ndombe Vingile yakoreye ikosa Niyonkuru, umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, zibyara umutuku asohoka mu kibuga.

Bidatinze ku munota wa 82, Uwineza Rene yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu nyuma yo kugundagurana imbere y’izamu.

Iki gitego nticyakiriwe neza n’abakinnyi ba Marines, byaviriyemo Bigirimana Aleani guhabwa umutuku kubera gusagarira umusifuzi.

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Marines FC ibitego 2-1 ikomeza kugira icyizere cyo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere dore ko yahise igira amanota 18 ku mwanya wa 15, inganya na Musanze FC ya 14.

Dore uko indi mikino y’Umunsi wa 20 wa Shampiyona iteganyijwe

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025

Etincelles FC vs Gasogi United [15:00]

Muhazi United vs Police FC [15:00]

Musanze FC vs Bugesera FC [15:00]

Vision FC vs Amagaju FC [15:00]

Ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025

APR FC vs Rayon Sports [15:00]

Rutsiro FC vs AS Kigali [15:00]

Mukura vs Gorilla FC [15:00]

Related Post