Nyarugenge: Bisi ya Yutong yari irimo abagenzi yakoze impanuka ikomerekeramo abantu 23-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-12 14:13:55 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, Nibwo mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka ya Bisi ya Yutong yari ivanye abagenzi i Nyamirambo yagonze imodoka ebyiri na moto, hakomereka abantu 23.

Bamwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka yari iteye ubwoba, batangarije BTN TV ko iyi bisi ijya kugonga izindi modoka zirimo iyo mu bwoko bwa ya Toyota Hilux, yabanje guhunga umumotari wari imbere yayo noneho bituma ita igisate yagenderagaho isatira izindi iyi Hilux, Hilux nayo igonga indi.

Umwe muri bo ati “ Twagiye kumva twumva ibintu biraturitse turebye inyuma tubona ivumbi riri gutumukira mu kirere natwe bituma duhasatira noneho mu kuhagera dusanga n'iyi Yutong yari imaze kugonga izindi modoka. Twahise tugererageza gukurura umukobwa wari wakomeretse cyakora byoroheje, twahise dushaka uko twica urugi ngo dukuremo abandi polisi ihageze ihita ibikora".

Abapolisi bageze ahabereye impanuka, bakata Hilux bakoresheje ibyuma byabigenewe, bakuramo umushoferi wari wahezemo, bigaragara ko yakomeretse bikomeye. Uyu mushoferi yabanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa ku bitaro.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'iyi mpanuka BTN TV, aho yavuze ko abantu 23 bayikomerekeyemo bahise bahabwa ubutabazi bw'ibanze barimo 3 bakomeretse bikomeye, bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK mu gihe abandi batwawe ku bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye.

Yagize ati" Impuka yabaye mu gihe cya Saa 07h40 za mu gitondo, Nibyo koko  ubwo imodoka ya Yutong yari itwaye abagenzi ibavanye i Nyamirambo yerekeza mu mujyi yageraga hafi y'Ibiro by'Umurenge wa Gitega yakatiye umumotari ita icyerekezo cyayo noneho isatira izindi modoka ebyiri irazigonga, hakomeretse abantu 23 bahise bahabwa ubutabazi bw'ibanze, bamwe bajyanywe kuvurizwa ahantu hatandukanye".

SP Kayigi watangaje ko  hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, bakirinda kugenda nabi mu muhanda kuko biri mu bitera impanuka.







Related Post