Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi anagirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri RDF

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-15 05:41:17 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, Nibwo byatangajwe ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi amuha ipeti rya Brigadier General ndetse amuha kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.


Aya makuru yatangajwe na RDF ku rubuga rwa X, anavuga kandi ko Gen Maj Ruki Karusisi wayoboraga Special Operations Force yasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Related Post