Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, Nibwo hatangajwe amakuru avuga ko u Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gucyekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu Ugushyingo 2024.
Aya makuru yatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ku rubuga rwa X, avuga ko Gitangaza yafashwe nyuma y'uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.
Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa w’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda.
Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n'urukiko mu mizi.
RIB yaboneyeho kuburira abibwira ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.