Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Mata 2025, Nibwo abakora irondo ry'umwuga 262 bo mu tugari tugize Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bambitswe impuzankano nshya, banahugurwa ku kwirinda no gukumira inkongi y'Umuriro.
Ni amahugurwa yatanzwe binyuze muri gahunda y'ibikorwa by'Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y'u Rwanda, yatangijwe ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 bitezweho gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere ku bufatanye n’izindi nzego.
Uyu muhango wabereye ahahoze gereza ya 1930, mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Muhima, waranzwe n'akarasisi kakozwe n'abakora irondo ry'umwuga 21 barimo abagabo 17, abagore 4 n'umuyobozi wabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Muhima, MUKANDORI T. Grace, watangiye aha ikaze abitabiriye uyu muhango barimo abayozobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo iz'umutekano(Abo mu Rwego rwa DASSO, Ingabo na Polisi), yasobanuye ko Leta ari iyo gushimwa bitewe nuko yatekereje ku buzima bw'umunyerondo w'umwuga ndetse n'imbogamizi ahura nazo mu kazi ke ko gucunga umutekano bityo igafata umwanzuro wo kubazamurira umushahara ukagezwa ku 60,000 Frw.
Gitifu MUKANDORI yakomeje avuga ko ibyakozwe byose byatumye imibereho yabo ihinduka ndetse anashimangira ko abakora irondo ry'umwuga mu Murenge wa Muhima bitwara neza kandi bubahiriza inshingano zabo bityo kubwo kwitwara neza mu mwaka wa 2024, ubuyobozi bwiyaemeje kubambika impuzangano nshya.
Nyuma yo gushyikirizwa impuzangano nshya, bamwe muri batangarije ikinyamakuru btnrwanda.com ko bishimiye iyi myambaro bitewe nuko igiye kubafasha ku kurushaho kunoza isuku kuko mbere ubwo bari bagifite umwambaro umwe wasangaga bagorwa no guhora bayimesa uko basoje akazi noneho igihe bashaka gusubira mu kazi bakayambara igikonje bityo ugasanga hari bake bashobora kuyambara nk'iminsi ibiri batayihinduye.
Bati" Turishimye cyane rwose nyuma yo guhabwa iyi iyi mpuzangano nshya bitewe nuko iri budufasha ku kurushaho kunoza isuku, wasangaga tugorwa no guhora tuyimesa kubera ko igihe tugiye gusubira mu kazi mu gitondo twayambaraga igitose, ikagenda itujojobera".
Irondo ry'umwuga ryabahinduriye ubuzima
Babiri muri bo bari bahagarariye abandi, batanga ubuhamya bw'ingaruka umwuga w'irondo wabagizeho nyuma yo kuwinjiramo, bavuze ko wabakuye mu bwigunge n'ubukene bukabije kuko aho bawinjiriyemo byabafashije kwiteza imbere no kugera ku nzozi z'ibyo bifuzaga.
Uwambayinzobe Agnes ukorera mu Kagari ka Rugenge, yavuze ko nyuma yo kwinjira bwa mbere muri uyu mwuga ku wa 01 Nyakanga 2013, ubuzima n'imibereho ye byahindutse bitewe nuko amafaranga yatangiye ahembwa yamufashije kwiteza imbere bitandukanye na mbere aho yahoraga asiragira mu bukode bw'inzu none magingo aya afite inzu ye bwite yubatse biturutse ku kazi ko gucunga umutekano ndetse akaba atagorwa no kurihira abana amashuri no kwihaza mu biribwa.
Agira ati" Nkinjira mu mwuga w'irondo ku wa 01 Nyakanga 2013, ubuzima bwahise buhinduka, ibyari bimboshye byose bihita bigenda nka nyomberi kuko nari mbayeho nabi ku buryo bubabaje kuko wasangaga njye n'umuryango wanjye tubura ibyo kurya, imyambaro ndetse n'ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi none mfite inzu yanjye bwite, abana bariga ntampungenge.
Ibyo nagezeho byose mbikesha Leta y'ubumwe y'u Rwanda iyobowe n'Umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uharanira ko tugira ibyishimo n'iterambere ikindi ndashimira cyane Umunyamabanga Nshingwabikorwa wacu wa Muhima wangiriye inama kenshi z'uko nakwiyubaka nkaniteza imbere ndetse anadushishikariza kujya mu kibina".
Gatete Jean Paul watangiye irondo ry'umwuga muri 2019 ubwo yari umushomeri yashimiye cyane ubuyobozi bw'umurenge wa Muhima budahwema kubaba hafi no kubagira inama z'uko bakwiteza imbere ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame uharanira ibyiza n'iterambere rya buri Munyarwanda n'Umuturarwanda.
Gatete avuga ko nubwo yaryinjiyemo ahembwa amafaranga Ibihumbi 30 Frw ku kwezi bitigeze bimuca intege zo kuba uwo yifuzaga kuba we kugeza ubwo we kimwe na bagenzi be bazamuriwe umushahara ukagezwa ku Ibihumbi 60 Frw, none yashinze urugo ndetse ayo ahembwa amufasha mu buzima bwa buri munsi nko kubonera kugihe ubwisungane mu kwivuza(Mituel de Sante) n'ibindi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Alexis Ingangare yijeje aba banyerondo b'umwuga ko ubuyobozi bubatekerezaho kandi bugiye kwigira hamwe ibyifuzo bafite ndetse anabasaba gukomeza gukora kinyamwuga banoza inshingano zabo zo gucunga umutekano no kurangwa n'ubunyangamugayo.
Agira ati" Abakora irondo ry'umwuga ubuyobozi ndetse n'abaturage tubaha agaciro kandi ntakubatererana kuko mukora akazi gakomeye cyane ariko nanone mugomba kwirinda ko hari ababaca mu rihumye, murangwa n'ubunyangamugayo. Nk'ubuyobozi tugiye kurebera hamwe icyakorwa ngo ibyifuzo byanyu birimo kugira aho muhahira ku giciro gito(irondo shop) bishyirwa mu bikorwa ariko simbijeje ko ari nonaha.
Bahuguwe ku bijyanye no kwirinda no gukumira inkongi cyane cyane izikomoka kuri Gaz batekesha
Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), yahuguye abanyerondo ndetse n'izindi nzego zari zitabiriye uyu muhango wambikiwemo impuzangano nshya abakora irondo ry'umwuga dore ko Iri shami rivuga ko inkongi z’umuriro ziri mu moko atanu arimo; ibyaka bifatika (Natural solid materials), ibyaka bisukika (liquids), ibyaka by’imyuka (gases), ibyaka by’ ibyuma mvaruganda (metals), mu gihe iya gatanu ari ibyaka bituruka ku mashanyarazi (electricity).
Aya mahugurwa ari muri gahunda ya Polisi yo kurushaho kongerera ubumenyi abaturarwanda mu bijyanye no kwirinda inkongi z'umuriro no kuba bakwitabara igihe yabaye.
Umwe mu bahuguwe yagize ati "Najyaga mpora nibaza uko nabyifatamo igihe mu rugo iwanjye Gazi iteje inkongi. Aya mahugurwa duhawe nungutse uko nakwirinda iyo nkongi ariko nanone iramutse ibaye nkaba nabashaka kwitabara ndetse nigishijwe uko nakoresha za kizimyamuriro, uko nakwifashisha uburingiti mu kuzimya inkongi, gukoresha umucanga n'ibindi kubwo ibyo turashimira cyane Polisi y'u Rwanda yaduhuguye".
Umurenge wa Muhima, ni umwe mu mirenge yo mu gihugu ishyira imbere ikanubahiriza uburinganire mu bikorwa bitandukanye kuko kugeza ubu mu bakora irondo ry'umwuga 262 barimo abagore 21 bakorera mu tugari dutandukanye twa Rugenge(3), Kabasengerezi(5), Kabeza(2), Amahoro(3), Tetero(2), Nyabugogo(6)mu gihe Akagari k'Ubumwe gafite umwe.
Uyu muhango witabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari dutandukanye mu Murenge wa Muhima
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Alexis Ingangare asaba abanyerondo gukomeza gukaza umutekano
Abanyerondo bigishijwe gukumira no kurwanya inkongi y'umuriro
Hari n'abayobozi bo mu nzego z'umutekano ndetse na DEA w'Akarere ka Nyarugenge uri kwandika(Hagati)
Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace yasabye abanyerondo b'umwuga gukomeza gukora kinyamwuga
Abakora irondo ry'umwuga ubwo bakoraga akarasisi