Gatsibo: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-15 04:05:18 Amakuru

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, Nibwo Umugore witwa Hope Nikuze wo mu Mudugudu wa Ndama l, mu Kagari ka Rwikiniro, Umurenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano akurikiranyweho kwica umugabo we amuteye icyuma mu gatuza, bikekwa ko byaturutse ku buharike.

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace nyakwigendera witwa Bibarimana Augustin yari atuyemo, batangarije BTN TV ko amakuru y'urupfu rwe bayamenye ubwo ukekwaho kwica umugabo we uri mu kigero cy'imyaka 31, yavuzaga induru, avuga ko yikoze mu nda.

Bgize bati" Ubundi twabimenye ubwo twumvaga uyu mugore bikekwa ko yishe umugabo we, avuza induru atatabaza abaturanyi, aho yavugaga ko yikoze mu nda. Twahageze dusanga koko nibyo Augustin ari kugaragurika hasi mu kidendezi cy'amaraso arimo gusamba".

Undi ati" Urebye kumwica ni ibintu yari yabanje gutegura bitewe nuko yabanje ahekesha umwana we mukuru undi muto arangije arabahungisha, nibwo rero yahise ajya gusatira umugabo we ahita amutera icyuma mu gatuza inshuro eshatu kugeza ubwo acitse imbaraga yikubita hasi nyuma ahita apfa".

Umwe mu badamu bo muri aka gace, babwiye umunyamakuru wa BTN ko uyu mugore akimara kumwica nawe yahise acika intege abura epfo na ruguru noneho bamubaza icyo amujijije abura ayo acira n'ayo Amira, arabihorera akomeza guhinda umushyitsi.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko bakeka ko uru rupfu rwaturutse ku makimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo no kubuharike nubwo bagaragaraga ko babanye mu mahoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel mu kiganiro kihariye yagiranye n'umunyamakuru wa BTN TV, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo gusa avuga ko nk'ubuyobozi batahita bemeza uwishe nyakwigendera kuko hakiri gukorwa iperereza.


Yagize ati"  Nibyo ko nyakwigendera witwa Bibarimana Augustin yapfuye ndetse  Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yamaze kujyana umurambo we kuwukorera isuzumwa ngo hamenyekane neza icyamwishe,  Ubwo rero ntitwahamya ko ari umugore we wamuteye icyuma kugeza ubwo apfuye dore ko nawe igihe yafatwaga ntiyabashije kugaragaza icyo bapfuye. Muri make rero amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera azamenyekana neza nyuma y'iperereza ryatangiye gukorwa na RIB".

Icyifuzo cy'aba baturage biganjemo abaturanyi b'uyu muryango wa nyakwigendera Bibarimana Augustin na Nikuze Hope nuko uyu mugore yazazanwa mu ruhame aho yiciye umugabo we ubundi akabazwa icyo yamuzijije hanyuma akabona kwica akabera abandi intangarugero nubwo ngo ntagihano cy'urupfu ikibaho dore ko abari n'abategarugori baho yamaze kubasiga isura mbi.

Bigirimana Augustin wakoraga akazi ko gutanga serivisi z'Irembo, yari afitanye umwana umwe na Nikuze Hope, umurambo we ukaba washyinguwe kuri uyu wa Mbere mu gihe ukekwaho kumwica afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Murenge wa Rwimbogo.


Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post