Ibitero bya Somalia na Amerika byahitanye abarwanyi ba Al Shabab basaga 40

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-18 13:32:08 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 mata 2025, Nibwo Leta ya Somalia itangaza ko ingabo zacyo zifatanyije n'iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero byo mu kirere ku barwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa Al Shabab.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iki gitero cyari cyateguwe neza cyagabwe mu Karere ka Adan Yabaal, gaherereye mu Majyaruguru y'Umurwa Mukuru Mogadishu, nyuma y'amasaha make al Shabab ihigabije.

Leta ya Somalia kandi yakomeje itangaza ko iki gitero cyahitanye abarwanyi 12 ba Al Shabab barimo abayobozi bayo

Andi makuru akaza avuga ko ku wa 17 mata 2025 mu Mujyi wa Baidoa igisirikare cyagabye ibitero kuri uyu mutwe wa Kisilamu "Al Shabab" maze kigwamo abarwanyi batari munsi ya 35 bawo ubwo washakaga gutera  inkambi z'igisirikare cya Leta.

Uyu mutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Al Qaeda wavutse mu 2006. Muri Somalia hoherejwe ingabo z’ibihugu bitandukanye kugira ngo ziwuhashe, ziwambura ibice byinshi, ariko rimwe na rimwe ujya utungurana, ukica abaturage n’abashinzwe umutekano.

Related Post