Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwitezweho kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’umutekano n’igisirikare.
Gen. Muhoozi yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga.
Mu bamwakiriye kandi harimo Maj. Gen. Willy Rwagasana, uyobora umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru mu Rwanda, ndetse na Col. Ezekiel Matsiko, Umujyanama wa Gisirikare muri Ambasade ya Uganda i Kigali.
Nk’uko byatangajwe, uru ruzinduko ruzamara iminsi ibiri, rukazibanda ku biganiro hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi ku buryo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, umutekano ndetse no guhanahana ubunararibonye.
Biteganyijwe kandi ko Gen. Muhoozi azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, byitezweho kongera gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Uganda.
Si ubwa mbere Gen. Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda. Muri Werurwe 2025, na bwo yahuye n’abayobozi bakuru ba RDF, anasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze.
Icyo gihe yatanze ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano, agaragaza ko ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ari inkingi ikomeye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.
Gen. Muhoozi yavuze ko igihe RDF na UPDF bikomeje gukorera hamwe no guhuza ubushobozi, bishobora guhangana n’imbogamizi zose z’umutekano zagaragara mu karere.