Muhima: Mu Kagari ka Rugenge bibutse banaha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-19 13:13:34 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2025, Nibwo Abaturage barimo abatuye mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ku rwego rw'akagari.

Uyu muhango watangijwe n’isengesho n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 byu mwihariko Abiciwe mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, aho J.M Maulice GASASIRA Sadam, aho mu isengesho yashimiye Imana ikomeje kubana n'Abanyarwanda mu bihe bitandukanye ndetse ko mu mubabaro n'agahinda ariyo biringiye no kwakira mu bwami bwayo ingeri zitandukanye zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi. Uyu mukozi w'Imana w'umuvugabutumwa yakomeje asabira umugisha n'amahoro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame n'igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rugenge, UWIRINGIYIMANA Yvette wahaye ikaze abashyitsi n'abasangwa bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame n'ingabo yari ayoboye za RPA, bafatanyije urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Indirimbo "Twibuke Twiyubaka" ya Korali 'Duhuzumutima' ya ADEPR Muhima, ni imwe mu ndirimbo zifashishijwe muri uyu muhango, aho bamwe mu bayigize baririmbyemo amagambo atanga ihumure n'imbaraga ku Banyarwanda by'umwihariko Abarokotse Jenoside.

Amwe mu magambo y'indirimbo "Twibuke Twiyubaka" agira ati" ?Twibuke Twiyubaka Banyarwanda, Twibuke Jenoside Yakorewe Abatutsi, Ntibizongera kubaho ukundi mu Rwanda. ?Urwango, umwijima w'icuraburindi wimura umucyo, duharanire kubakira ku mateka, dukomere dukomeze impfubyi n'abapfakazi, muhumure ntibizongera kubaho ukundi, Imana igambiriye ibyiza kuri twe, muhumure ntibizongere kubaho ukundi".
?
Cyuzuzo Patrick watanze ikiganiro kigaruka ku mateka yaranze Jenoside, yavuze ko ijya kuba yabanje gutegurwa na Leta mbi yariho muri icyo gihe kuko abanyepolitiki bari bayobowe na Perezida Habyarimana Juvenal, babanje kuyigisha, kuyishishikariza abaturage, babibwamo urwango n'amacakubiri hanyuma berekwa ko Abatutsi ari abanzi b'igihugu bityo ko bakwiye kurwanywa aho bari hose.
?
Yakomeje avuga ko urwango n'amacakubiri byabyaye Jenoside, byanabibwe binyuze mu ndirimbo z'amakorali n'inkinamico byanyuzwaga mu bitangazanakuru birimo na Radio Rwanda. 
?
Agira  ati" Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ijya kuba yabanje gutegurwa neza  n'ubutegetsi bubi bwari buyobowe na Perezida Habyarimana Juvenal kuko yaba we kimwe n'abandi bategetsi babanje kuyishishikariza abaturage, babibwamo amacakubiri, berekwa ko Abatutsi ari abanzi b'igihugu bityo ko bakwiye kurwanywa aho bari hose"..
?
Akomeza ati" Ubwo hategurwaga Jenoside, hahanzwe ibihangano bitandukanye byifashishwaga mu kubiba amacakubiri n'urwango Abatutsi bangwaga, aho hakozwe indirimbo, inkinamico byakundaga kunyuzwa mu bitangazamakuru birimo na Radio Rwanda ndetse hakanifashishwa amashyaka atandukanye arimo irya PARMIHUTU".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Madame MUKANDORI Tusiime Grace, mu ijambo rye yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza umuhate n'ubushake ku kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 kuko bifasha abaturage ku gusenyera umugozi umwe baharanira kubaka igihugu.

Gitifu MUKANDORI kandi yashimiye Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa, Perezida Paul Kagame n'ingabo bari kumwe bitanze bakigomwa byinshi bagahagarika Jenoside ndetse anizeza Abarokotse Jenoside ,ko itazongera kubaho ukundi kuko bafite igihugu cy'imiyoborere myiza kiyobowe n'umutoza w'Ikirenga Perezida Kagame.

Avuga ati" Abaturage n'abandi mwese mwaje kwifatanya mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ndabashimira cyane mbikuye ku mutima kuko ni igihamya kigaragaza ko twese turi gusenyera umugozi umwe duharanira ko Jenoside itazabaho ukundi. Ndashimira cyane Nyakubahwa, Perezida Paul Kagame n'ingabo bari kumwe bitanze bakigomwa byinshi bagahagarika Jenoside, Inkotanyi ni ubuzima, tunizeza Abarokotse Jenoside ko itazongera kubaho ukundi kuko dufite igihugu cy'imiyoborere myiza kiyobowe n'umutoza w'Ikirenga Perezida Kagame.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu wari umushyitsi mukuru, mu kiganiro mbwirwa ruhame, yavuze ko Umuryango wa Ibuka usaba Abacitse ku Icumu n'Abarokotse Jenoside gukomera no gukomeza kwiyubaka badaheranwa n'agahinda ndetse ko unashimira cyane Leta y'Ubumwe ikomeje kubitaho no kubaba hafi kuko bibarinda kwigunga.
Agira ati" Umuryango wa Ibuka urashimira cyane Leta y'Ubumwe ikomeje kuba hafi mu buryo bwose bushoboka Abacitse ku Icumu n'Abarokotse Jenoside ndetse ukanabasaba gukomera no gukomeza kwiyubaka badaheranwa n'agahinda".

Safari kandi yavuze ko ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame warwanyije amacakubiri n'inzangano mu Banyarwanda zari hagati yabo ndetse no mu madini nkuko mbere no mu gihe cya Jenoside byari.

Ati" Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame warwanyije amacakubiri n'inzangano mu Banyarwanda zari hagati yabo, magingo aya ntawe ukishisha undi, buri wese yibonamo undi bitandukanye nka mbere no mu gihe cya Jenoside. Ntawe utazi uko mbere byari bimeze, uruhare rukomeye abayoboke b'amadini atandukanye, abapadiri, abashumba, abasenyeri, ababikira n'abandi ukuntu bashyize mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi 1959 na 1994".

Akomeza ati" ?Abakirisitu benshi bahungiye mu nsengero zitandukanye bari bizeyemo umutekano usesuye kuko bizeraga ko ahantu h'Imana hatakwicirwa umuntu kumbi bari bahungiye mu birura byafatwaga nk'abungeri bayoboye intama. Birababaje kubona Padiri Munyeshyaka Wenceslas yiyambura umwambaro w'idini agafata imbunda ngo arimbure Abatutsi, yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Sainte Famille n’ibigo by’abihaye Imana byari biyegereye".
?
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge kandi wakomeje avuga ko ibihugu by'amahanga byarebereraga Abatutsi bicwa binengwa ubugwari bwabyo, yahamije ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ingenzi cyane kuko aba ari ukuzirikana ibyiza byabarangaga,  inzara n'inyota bapfanye, agahinda, urukumbuzi[....], Ariko "Nyuma y'ibyo byose kubera amasengesho tubasengera, hari icyizere cyuko tuzongera tugahura ku munsi w'umuzuko nkuko Yesu yongeye guhura n'intumwa ze. Kubibuka kandi ni umwenda Abanyarwanda twese tubafitiye byu mwihariko Abacitse ku Icumu".?

Abaturage, inshuti n'abavandimwe n'abayobozi bo mu Murenge wa Muhima, ku rwego rw'Umurenge bibuka ku itariki ya 22 Mata buri mwaka.

Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31 igira iti " Twibuke Twiyubaka".
Mbarushimana Jean Baptiste, ?Perezida wa Ibuka mu Murenge(wa kabiri uhereye ibumoso), Gitifu w'Umurenge wa Muhima, MUKANDORI T. Grace, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu n'abandi bayobozi?

Uyu muhango witabiriwe n'ingeri zitandukanye
Francis IRAGUHA wamenyekanye muri Cinema Nyarwanda(wambaye umupira w'umukara hagati) yifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Rugenge

Giselle Mukampfura ubwo yatangaga ubuhamya, yavuze ko Abanyeshuri b'Abatusti batotezwaga mu bigo by'amashuri
Abakuru b'imidugudu mu Kagari ka Rugenge biyemeje kurandura no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside



Korali ya ADEPR "Duhuzumutima" irahumuriza Abarokotse Jenoside binyuze mu ndirimbo yayo " Twibuke Twiyubaka"




Amafoto: DUSHIMIMANA Elias@BTN2025

Related Post