• Amakuru / MU-RWANDA

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2023 Nibwo Abaturarwanda n’isi yose muri Rusange bashenguwe no kumva i nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.

Aya makuru yahamijwe neza na Murumuna we Uwarugira Emmanuel waje gutangaza ko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’Imana.

Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe akaba yahise yitaba Imana mu gihe undi bari wayirokotse yajyanywe kwa muganga ari muri koma.

Murumuna wa nyakwigendera yagize Ati “Nibyo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.”

Hari abumvishe iyi nkuru mbi babanza kubisuzugura gusa ariko babyemezwa neza n’ubutumwa bw’itorero rya Adpr mu Rwanda babinyujije ku rubuga rwabo rwa twitterBamwe mu bashegeshwe n’urupfu rwe harimo abanyamakuru, abahanzi bo mu ngeri zitandukanye , abaturage abo bari bahuje umurimo wo gukwirakwiza ubutumwa bw’Imana ndetse n’itangazamakuru.

Umunyamakuru ukomeye wa Hano mu Rwanda, Kigeri Patric ukora mu ishami ry’imikino mu kiganiro kimaze kumenyekana cya The Warm up kuri Bplus Tv atangaza ko bigoye kumwibagirwa bitewe n’imico n’imyitwarire yarangaga Pastor Theogene.

No mu bahanzi uru rupfu rwabinjiyemo gusa kubwo isezerano ry’imana iza gutwara abayo ngo nubwo agiye bakimukeneye hari byinshi bazamwibukiraho.

Marie Vestine |Tuyishimire, uzwi ku izina rya mama Queen akoresha mu buhanzi, ni umuhanzi kazi uririmba akanahimbaza Imana wo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana I Ntunga atangaza ko akimara kumva ko yapfuye yahise yicwa n’agahinda gusa ariko amagambo n’inyigisho yamubwiye azahora ayazirikana.

Pasiteri Niyonshuti Théogène yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima.

Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023, ni igiterane yatumiwemo cyiswe “In his Dwelling”, bisobanuye “Mu buturo bwe’’, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama.

Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.

Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.

Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk’abana be.

Agikizwa yahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kutizerwa kuko abamubonaga bakekaga ko yahinduye amayeri ashaka kubacuza utwabo.

Mu kubara inkuru y’ubuzima bwe yajyaga avuga ko yageze aho yasohokaga mu rusengero, abadiyakoni bakamuhobera; babikoraga atari urundi rukundo ahubwo bakeka ko hari ibyo yaba yibye akabihisha.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments