Bamwe mu
basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano ahitwa 'Kagano-keru' baravuga
ko batajya baryama ngo bagoheke bitewe n’impungenge ko inzu zabo zishobora
kubagwira bitewe n’ukuntu zashaje cyane.
Iyo ugeze
muri izi nzu babamo uhita ubona ko zishaje cyane, ni inzu zifite amabati
yatobaguritse cyane, izindi ntizigira inzugi ku miryango naho izindi zo
zisakajwe ibintu by’ibiti n’ibyatsi mu gihe inkuta zazo nazo bigaragara ko ziri
mu marembera.
Ni ikibazo
aba baturage bavuga ko kibabangamiye aho hari uwavuze ngo “Umuyobozi amfashije,
nabasaba kugira ngo bantere inkunga mbe nabona nk’ isakaro, nsakare iyi nzu
nyigemo kuko byose bibaho kuko umuntu yabonye aho aryama.”
Aba baturage
baganiriye na Televiziyo ya Bplus bavuga ko ikibazo cyabo gisa n’ikirengagijwe
kuko hari bagenzi babo bo basaniwe ariko bo bakibaza icyabuze bikabayobera.
Bati “Natwe badufashije badusanira kuko dukeneye ubufasha kandi tubayeho nabi
nawe urabyirebera. Nko mu buriri harimo imwenge igera kuri ine.”
Kuri iki
kibazo, Mupenzi Narcise uyobora akarere ka Nyamasheke yavuze ko akarere muri
rusange gafite gahunda yo gusanira abaturage baba mu nzu zishaje ndetse ngo
urutonde rwamaze kuboneka ariko akanavuga ko icyo atazi neza ari uko n’aba
basigajwe inyuma n’amateka baba bari kuri urwo rutonde.
Ati “N’ubundi
turi muri gahunda yo kuvugururira abatishoboye kuko hari inzu zagiye zubakwa,
ku rutonde rwagiye tubonamo abafite izishaje cyane ariko badafite amikoro, n’ubundi
rero turi muri iyo gahunda yo kuvugurura. Izo rero ntabwo nari nareba ko ziri
ku rutonde ariko twaza koherezeza ikipe ikajyayo ikareba niba nazo ari inzu zo
z’abatishoboye umuntu yafasha.”
Gahunda ya Leta y’u Rwanda y’iterambere mu myaka itanu iri imbere (NST2) iteganya ko hazakorwa ibikorwa bigamije gufasha abakene ndetse by’umwihariko gukomeza kubakira abatishoboye badafite aho gutura na byo biri mu biteganyijwe muri iyo myaka.