• Amakuru / POLITIKI

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Dr. Sidi Ould Tah uherutse kugirwa umuyobozi mukuru wa Banki nyafurika itsura amajyambere bagirana ibiganiro.

Ibiro bya perezida wa Repubulika ni byo byatangaje iby’ibi biganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku kunoza imikoranire y’u Rwanda n’iyi banki cyane ko uyu Dr Sidi Ould Tah azatangira imirimo yo kuyiyobora guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Imikoranira ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) n’Igihugu cy’u Rwanda kugeza ubu iri ku rwego rwiza ndetse ku wa 17 Nyakanga uyu mwaka iyi Banki  yemeje inguzanyo y’asaga miliyari 288 Frw ikazifashishwa mu kuvugurura urwego rw’ingufu. Cyane cyane mu bijyanye no guhindura imikorere y’urwego rw’amashanyarazi, kongera umubare w’abaturage bafite amashanyarazi meza kandi ahendutse, no kongerera ubushobozi inzego zirebwa n’ingufu.

Ni mushinga ujyanye n’Intego z’Igihugu z’Iterambere mu Rwego rw’Ingufu aho ugamije kuzamura imibereho y’abaturage, guteza imbere ubukungu no kugabanya ubukene binyuze mu ishoramari riboneye mu rwego rw’ingufu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments