Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-22 07:41:40 Amakuru

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uherutse kugirwa umuhuza ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rubuga rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame yamwakiriye ku mugoroba maze baganira ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by’akarere bigamije kugashakira amahoro arambye.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Gnassingbé ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ryavugaga ko uru ruzinduko rwa Gnassingbé rugamije gushimangira ubushake bwe mu gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.

Riti “Ibyo bizafasha no mu guteza imbere ubufatanye no kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.

Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.

Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Perezida Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Perezida Gnassingbé agarutse mu Rwanda nyuma y’uko muri Mutarama 2025 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé

Related Post