Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bavuga ko bahisemo kurarana n'amatungo yabo mu nzu kubera ikibazo cy'ubujura bubajogoroje, Ni mugihe ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari n’abararana n’amatungo kubera imyumvire ariko hagiye gukorwa ubukanguramba.
Aba baturage batuye mu tugari twa; Rungu ,Rubindi Murago na Mudakama batangarije BTN TV ko hari abantu batazwi bitwikira ijoro bakaza kwiba amatungo mu biraro byabo arimo n'inka bityo bikaba bibatera kujya baziraza mu byuma no mu ruganiriro hafi y’aho bumva neza ku buryo uje kubiba agorwa no kubaca mu rihumye.
Umwe muri bo yagize ati: “Hano ubujura bw'amatungo bumaze kuba agatereranzamba, bakomeje kujya biba inka, ihene ndetse n'andi matungo magufi, mbese ubu twebwe twaratatse, yemwe dutanga n’amakuru ku bo dukeka ariko nta gisubizo bitanga.”
Undi nawe ati: “Ubu nta muntu ufite inka hano iwacu, wakubwira ngo afite umutekano ni ukurara dukanuye, udashoboye kurara araririye inka ye ubu dusigaye twibanira n’inka mu nzu, kandi bitugiraho ingaruka nyinshi, mu nzu haranuka amagaga n’amase, twifuza ko inzego z’umutekano zakaza umurego, zigashyira imbaraga mu marondo kuko biragoye kubona umunyerondo atembera mu baturage abacungira umutekano nijoro.”
Ubwo umunyamakuru wa BTN yari akiri muri utu duce tuvugwamo ubujura bukabije bw'amatungo, yatunguwe no kubona hari abaturage baragiye inkoko ku manywa y'ihangu uboshye nkaho azirinze ibisiga kumbi ni ugukumira abajura baza bakazitegera mu ntoki n'ahandi mu nkike z'inzu nkuko umushumba wazo yamuhamirije ati". Hari ushobora kubona turagiye inkoko ku manywa y'ihangu akagirango ni ukuzirinda ibisiga kumbi ni ugukumira ibisambo, abasore bigize ibihazi baza bakazitegera mu nsina hanyuma zaza zisatira aho bari bagahita baziseseka mu mifuka bitwaje".
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien ku murongo wa telefoni yabwiye BTN ko kutarara irondo biha uburenganzira abaturage bwo kurarana n'amatungo gusa ariko iki kibazo kikaba kigiye gukirikiranywa gihabwe umurongo mwiza.
Agira ati" Ntabwo nanone umuturage yavuga ko kutarara irondo aribyo bimuha uburenganzira bwo kurarana n'amatungo, mu gihe babona irondo ridakora neza muri Gataraga babimenyesha abayobozi bishyirwemo imbaraga, abo mu nzego zibanze, bishobora gukururira umuntu indwara zinyuranye. Tugiye kugenzura dukurikirane niba irondo ridakora neza, turavugana n'ubuyobozi bw'inzego zibanze bikemuke vuba".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza kuri iki kibazo cy'ubujura bw'amatungo ku murongo wa telefoni yatangarije umunyamakuru wa BTN ko nubwo hari aho cyumvikana hatangiye gufatwa ingamba zo kukirandura burundu ndetse ko hari na gahunda igamije gusuzuma imikorere y'irondo nuko yakongerwamo imbaraga.
Ati: “Ikibazo ni rusange hari aho usanga amarondo adakorwa neza, iteka hakunda kugaragara ibyo bibazo, Hagiyeho gahunda mu gihugu hose igamije kureba niba amarondo yubatse neza ari gukora neza kugirango umutekano urusheho kuba mwiza kurushaho".
Nubwo aba baturage bavuga ko kurarana n'amatungo yabo bibafasha guhangana n'abajura ku rundi rundi ntibahakana ko bibagiraho ingaruka mbi kuko umwanda wayo n'impumuro mbi zayo bituruka ku maganga n'amase, amahurunguru bibangiza mu bice by'ubuhumekero naho ubundi aba ari amaburakindi.
Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze