Musanze: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w'imyaka 11 yatawe muri yombi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-07-01 13:02:11 Amakuru

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, Nibwo Umugabo w'imyaka 53 wo mu Mudugudu wa Nyagisenyi, Akagari ka Nyonirima, mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, yashikirijwe inzego z'umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w'imyaka 12.


Umubyeyi w'uyu mwana bikekwa ko yasambanyijwe na Niyonzima Cyprien, yabwiye BTN TV ko yatunguwe kandi akababazwa cyane n'ibyabaye ku mwana we ndetse akavuga ko bishobora kuba ari byo bitewe nuko umwana we atayoberwa uwamuhohoteye kubwo ibyo akaboneraho gusaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo umwana we agahabwa ubutabera ku buryo uwabikoze aramutse ahamwe n'iki cyaha yabiryozwa akabera abandi urugero.


Agira ati" Dukodesha iwe(Ukekwaho kumusambanyiriza umwana), ntakuntu rero umwana w'imyaka igera kuri 11yabeshyera uwamufashe ku ngufu, nakurikiranywe umwana ahabwe ubutabera noneho naramuka ahamwe n'icyaha azabihanirwe bibere abandi urugero".


Uyu mwana w'umukobwa BTN yahaye izina rya Mukesha kubwo impamvu z'umutekano we, yatangarije umunyamakuru uko byamugendekeye. Ati: " Narindi kunywa igikoma mu nzu, umugabo araza maze ngiye kuvuza induru ahita amfunga umunwa, ahita anjyana mu buriri bwanjye ahita andyamaho arangije ahita ambwira ngo sinzabivuge. Yarankomerekeje nkajya musaba kumvaho aranga".


Bamwe mu baturanyi b'iyi miryango yombi, babwiye BTN TV ko batunguwe cyane no kumva aya makuru kuko ibyavuzwe kuri uyu mugabo ari ubwa mbere babyumvise bityo baboneraho gusaba inzego zibishinzwe gusuzumana ubwitonzi iki kibazo.


Bati" Twumiwe, Twumiwe tukimara kubyumva ibivugwa kuri we(Niyonzima Cyprien), umugabo tubanye igihe kirekire ariko ibimuvugwaho ni ubwa mbere tubimwumvisheho gusa ubuyobozi bubisuzumane ubwitonzi. Turamusabira kugirango Leta imukorere ubuvugizi yitabweho kuko biramurinda ihahamuka".


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi, GAHONZIRE Landouard, aganira na BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'aya makuru, aho yavuze ko bakimara kubimenya ukekwaho gusambanya umwana yahise atabwa muri yombi.


Ati" Mu Mudugudu wa Nyagisenyi, Akagari ka Nyonirima, mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, habonetse icyaha cyo gusambanya umwana ku gahato, cyakozwe n'umugabo witwa Niyonzima Cyprien uri mu kigero cy'imyaka 45 kuzamura nkuko mwabyumvise. Ubwo rero nyuma yo kubimenya hahise habaho gukurikirana mu gihe ukekwaho ari mu maboko y'Urwego rw'Ubugenzacyaha kugirango bakurikirane dosiye ye ndetse uwakorewe icyo cyaha ahabwe ubutabera".


Ubusanzwe uyu mwana w'umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza.


Niyonzima Naramuka ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu, Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 133 ivuga ku gusambanya umwana, aho umuntu wese usambanyije umwana (utarageza ku myaka 18), ahanishwa igifungo cya burundu.


By’umwihariko, iyo umwana wasambanyijwe afite imyaka iri munsi ya14, igihano kiba igifungo cya burundu idasimburwa, kandi iyo byakozwe n’umuntu ufite aho ahuriye n’uburenganzira cyangwa ububasha ku mwana (nko kuba nyiri inzu….nk’ibi bivugwa),nabyo bifatwa nk’uburemere bukomeye.


Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze

Related Post