Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, hagaragaye umurambo w'umugabo bikekwa ko yiciwe ahandi n'abagizi ba nabi.
Ubwo BTN TV yageraga muri aka gace kasanzwe nyakwigendera utahise umenyekana imyirondoro ye, yatangarijwe n'abaturage baho ko amakuru y'urupfu rwe yatangiye kumenyekana mu rukerera rwo ku wa Gatatu nyuma yuko hari abaturage batambutse ahantu bagatungurwa no kumubona yapfuye, abamwishe bamugeretse hejuru ibyuma.
Bagize bati" Mu gitondo nibwo twamenye amakuru y'uru pfu rw'uyu mugabo kuko abaturage ubwo banyuraga ku nzira yasanzwemo, batunguwe no kubona umurambo urambitse hasi ndetse banamugeretse hejuru ibyuma. Ubwo rero bahise baduhuruza turahagera dusanga bamwishe urubozo".
Undi ati" Tukimara kugera hano gitifu w'Akagari yamukuyeho shitingi aramutwereka, tubona afite ibikomere mu maso, bamukatishije icyuma ku isura. Barengejeho kumushinyagurira bitewe nuko ibyuma bamwicishije babimusesetse mu mukandara ibindi babimugereka hejuru ku mutwe".
Abaturage kandi bakomeje bavuga ko urupfu rwe ari amayobera kuko aho basanze umurambo hari ibimenyetso bigaragaza ko babanje kuharwanira gusa nanone hakaba ntamaraso yari ari hasi bityo bikaba bishoboka ko bamwiciye ahandi ahubwo bakaza kuhamujugunya mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso.
Inkuru ku buryo burambuye ikubiye mu mashusho ari munsi
Remy NGABONZIZA/BTN TV mu Karere ka Kamonyi