Kenya: Indege yerekezaga muri Tanzania yasubijwe inyuma igitaraganya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-28 11:57:29 Ubukerarugendo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025, Nibwo Indege ya Sosiyete ya Kenya Airways yavaga i Nairobi yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania, yasabwe gusubira inyuma igitaraganya nyuma yo gukeka ko hari ikintu yari ifite gishobora kwangiza ubuzima bw'abantu.
 
Ikinyamakuru Dail Nation dukesha iyi nkuru, cyanditse ko iyi ndege ya KQ484 yategetswe gusubira inyuma nyuma y'iminota 25 yari imaze ihagaritswe kubera ubwoba bw’uko hari umuzigo yari ifite urimo ibinyabuzima byangiza ubuzima, Tuberculosis Bacilli.

Iyi ndege yagarutswe mu binyamakuru bitandukanye birimo na btnrwanda.com, yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) ahagana saa sita z’amanywa ndetse bikaba byari biteganyijwe ko iri bugere i Dar es Salaam saa munani z’amanywa.

Sosiyete ya Kenya Airways, yasobanuye ko icyatumye ihita igaruka ari ukubera ikirere kibi cyari kiri i Nairobi ndetse ko impamvu yahisemo kugaruka ari ukurengera ubuzima bw’abakiriya bayo kuko aribwo bashyira imbere.

Related Post