Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba Croix Rouge ku Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-06 10:01:32 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye abayobozi ba Komite Mpuzamahanga Croix Rouge (ICRC), baganira ku bikorwa by’iyi Komite mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rubuga rwa X, byanditse ko Abakiriwe na Perezida Kagame ni Perezida wa ICRC, Mirjana Spoljaric Egger, n’Umuyobozi w’iyi komite ku mugabane wa Afurika, Patrick Youssef.

Iyi Komite isobanura ko ikorana na Leta mu mirimo yerekeye kuri politiki, igisirikare, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no mu mahugurwa, hagamijwe kubahiriza itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.

Ifasha imiryango yahunze amakimbirane mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze imyaka myinshi haba intambara.

ICRC yatangiye gukorana na Leta y’u Rwanda mu 1963, yohereza muri iki gihugu abayihagararira bihoraho mu 1990.



Amafoto: Village Urugwiro

Related Post