Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2025, Nibwo muri Chapelle ya Sistine ahaberaga igikorwa cyo gutora Papa, hazamutse umwotsi w’umweru uhamya ko Papa wa 267 uyoboye Kiliziya Gatolika, yabonetse hifashishijwe amajwi y’Aba-Cardinal 133 batoraga, aho batoye Umunyamerika Robert Francis Prevost watsinze ku majwi ari hejuru ya 89.
Robert Francis Prevost watorewe kuba Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, nyuma yo gutorwa yahise afata izina rya Papa Leo XIV, akaba ari we Munyamerika wa mbere utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.
Robert Prevost wavukiye i Chicago muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 14 Nzeri 1955, yabaye cardinal mu 2023 amugizwe n’uwo asimbuye, Papa Francis, uherutse kwitaba Imana azize stroke n’indwara z’umutima.
Papa Mushya w'imyaka 69, abyarwa na Se witwa Louis Marius Prevost ufite inkomoko mu Butaliyani no mu Bufaransa nyina akitwa Mildred Martínez ukomoka muri Espagne. Afite abavandimwe babiri barimo Louis Martín na John Joseph.
Mu 1977 ni bwo yinjiye mu Muryango witiriwe Mutagatifu Augustine. Mu 1981 asezerana bwa nyuma ku kwiyegurira Imana.
Ku myaka 27 Robert Francis Prevost yagiye i Roma kwiga amategeko ya kiliziya muri Kaminuza ya Angelicum.
Yabaye Padiri mu 1982, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa impamyabumenyi y’ibyo yize mu 1984 ahita yoherezwa mu murimo w’ivugabutumwa muri Peru, igihugu yamazemo igihe kinini.
Yagarutse muri Amerika akora imirimo itandukanye. Nyuma mu 1988 yasubiye muri Peru, aho yigishaga abinjiye mu Muryango w’Aba-Augustine, abategurira kuba abapadiri no kwiyegurira Imana.
Mu 1999 Prevost yatorewe kuyobora abo muri uwo muryango muri Chicago, mu 2001 no mu 2007 atorerwa kuwuyobora ku Isi, aho yabarizwaga i Roma ahari icyicaro gikuru cyawo.
Nyuma asoje izo nshingano mu 2013 yasubiye i Chicago gutanga umusanzu we mu kuyobora mu nzego zitandukanye.
Nyuma y’umwaka umwe Papa Francis wari umaze umwaka umwe atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika, yagize Prevost umushumba w’agateganyo wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru ndetse amugira musenyeri nkuko IGIHE cyabyanditse.
Ku wa 7 Ugushyingo 2014 ni bwo yagiye mu nshingano ku wa 12 Ukuboza uwo mwaka by’agateganyo, asezeranira kuba musenyeri.
Prevost yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo burundu mu 2015, anahabwa inshingano zitandukanye muri Kiliziya Gatolika muri Peru, mu 2019 no mu 2020, Papa Francis amujyana i Roma mu nshingano zitandukanye.
Mu 2020 Robert Francis Prevost yatorewe kuba umushumba w’agateganyo wa Diyosezi ya Callao muri Peru imirimo yakoze kugeza mu 2021.
Mu 2023 Papa Francis yamugize umuyobozi w’Ibiro bya Vatican bishinzwe abepisikopi mu Isi nyuma amugira umuyobozi wa Komisiyo y’i Vatican ishinzwe Amerika y’Amajyepfo, muri uwo mwaka anagirwa cardinal nkuko inyandiko yashyizwe ahagaragara na CNN ibitangaza.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mibare yakuye Villanova University mu 1977, iy’icya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana yakuye mu ishuri gatolika ry’i Chicago (Catholic Theological Union in Chicago) mu 1982.
Mu 1987 Prevost yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuyobozi, yakuye i Roma.
Avuga neza indimi zitandukanye nk’Icyespañol, Icyongereza, Ikilatini, Igitaliyani, Igiportugal, Igifaransa n’Ikidage.