Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Nibwo Guverinoma y'u Rwanda yakiriye abantu babarirwa muri 360 bari baragwatiriwe n'umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bantu bakiriwe mu karere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu Rwanda baturutse i Goma, biganjemo ab’igitsina gore, gusa banarimo abana bato cyane bavukiye mu mashyamba ya Congo.
Aba babohowe nyuma y’imirwano yo muri Mutarama uyu mwaka yasize umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo Umujyi wa Goma, nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo na FDLR.
Nyuma yo kugera mu Rwanda byari byitezwe ko bagomba kwakirirwa mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze, aho bagomba gufashirizwa kusubira mu buzima busanzwe mbere yo gusubira mu miryango yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye itangazamakuru ko bariya bakiriwe bari mu barenga 2,000 bazagenda bakirwa mu minsi iri imbere.
Meya Mulindwa kandi yavuze ko aba banyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR, ku buryo banabujijwe inzira yo gutaha, kandi babyifuzaga, dore ko ngo bari bari no mu buzima bugoye, aho harimo abana bari mu mirire mibi.