Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko itishimiye uburyo Zambia ikomeje kudatanga umurongo usobanutse ku masezerano y’inkunga mu rwego rw’ubuzima ifite agaciro karenga miliyari imwe y’amadolari, amasezerano yakomeje kuvugwaho kutumvikanwaho kubera ibyo asaba ku ruhande rwa Zambia.
Amakuru aturuka mu bayobozi ba Amerika agaragaza ko mbere y’itariki ntarengwa ya 30 Mata 2026, Washington yagerageje inshuro nyinshi kwegera ubuyobozi bwa Zambia, isaba ko hagira igikorwa ku bijyanye no kwemera cyangwa kwanga ayo masezerano, ariko ntihagira igisubizo gitangwa ku buryo bugaragara.
Aya masezerano yari agamije gukomeza gutera inkunga gahunda z’ubuzima zirimo kurwanya indwara z’ibyorezo nka SIDA, malaria ndetse no kongera ubushobozi bwo kwitegura ibyorezo bishya.
Icyakora, ikibazo gikomeye cyagarutsweho ni uko ayo masezerano ahuza iyo nkunga n’ibindi byifuzo bya Amerika birimo kubona uburenganzira ku mabuye y’agaciro ya Zambia no kugera ku makuru ajyanye n’ubuzima (health data), ibintu byateje impaka zikomeye.
Michael Gonzales, wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Zambia, yagaragaje ko kudindira kw’aya masezerano bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage, cyane cyane mu bikorwa byo gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo.
Yavuze ko gahunda nyinshi zishingiye kuri iyo nkunga zishobora guhagarara cyangwa zigakorwa nabi mu gihe nta bwumvikane bubonetse.
Ati: “Kunanirwa kumvikana kuri aya masezerano bishyira mu kaga ibikorwa bikomeye byo kurwanya SIDA, malaria no kwitegura ibyorezo bishya.”
Ku rundi ruhande ariko, impungenge zikomeje kugarukwaho n’inzobere mu by’ubuzima n’imiyoborere ni uko guhuza inkunga n’inyungu ku mabuye y’agaciro ndetse n’amakuru y’ubuzima bishobora guhungabanya ubwigenge bw’igihugu ndetse n’umutekano w’amakuru y’abaturage.
Ibi byanagarutsweho n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, bivuga ko hari ubwoba ko ayo masezerano ashobora gushyira Zambia mu mwanya utoroshye mu bijyanye n’ubusugire bwayo.
Mu ijambo yavugiye ku wa Kane, Gonzales yanenze amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko Amerika iri gukoresha inkunga nk’igitutu cyo gusaba uburenganzira ku mabuye y’agaciro.
Yabise “ibinyoma biteye isoni,” ashimangira ko intego y’inkunga ari uguteza imbere ubuzima bw’abaturage, atari inyungu z’ubukungu.
Icyakora, ku ruhande rwa Zambia, ubuyobozi bwakomeje kugaragaza ko butihutira gufata icyemezo ku kibazo gifite uburemere nk’iki. Umuvugizi wa Perezida wa Zambia, Clayson Hamasaka, yatangaje ko ibiganiro bikomeje ariko bikanyuzwa mu nzira zisanzwe za dipolomasi.
Yagize ati: “Turashima inkunga twahawe na Amerika n’ibindi bihugu. Niba hari ibibazo bijyanye n’aya masezerano, twiteguye kubiganiraho, ariko bigakorwa mu bwubahane no mu nzira za dipolomasi.”
Ibi bivuze ko Zambia ishobora kuba iri gushaka kwirinda kwinjira mu masezerano ishobora kubona ko ashobora kugira ingaruka ku nyungu z’igihe kirekire, cyane cyane ku bijyanye n’umutungo kamere n’umutekano w’amakuru.
Mu gihe ibiganiro bikomeje, amaso y’abasesenguzi ari ku cyemezo Zambia izafata, cyane ko iki kibazo gishobora kuba urugero ku bindi bihugu bya Afurika bijya mu masezerano nk’aya ahuza inkunga n’inyungu z’ibihugu bikize.
Like This Post? Related Posts