Nyabihu: Umugabo yakubise agafuni umugore we apfana n'umwana yari atwite-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-20 07:02:45 Amakuru

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera wari utwite inda y'amezi Umunani, babwiye BTN TV ko yishwe nyuma yo kuvanwa kwa nyirabukwe n'umugabo we kuko yari yaraye yahukaniyeyo ahunze amakimbirane noneho ngo akimara kubona umugabo aje akeka ko yisubiyeho gusa bakimara kugera mu rugo batangira gushyamirana.

Aba baturage bakomeza bavuga ko ubwo bashyamiraga umugore yagerageje kumuhunga noneho mu gihe ari kwiruka umugabo we amukubita agafuni mu mutwe undi ahita yikubita hasi agwa igihumure ahita apfa, ibyo bafashe nk'ubugome bw'indengakamere.

Bati" Uyu mudamu yari yahunze umugabo we ajya kurara kwa nyirabukwe noneho bukeye bwaho nibwo yabonye umugabo we aje kumufatayo ngo batahe amuhe ibye undi agirango rero yisubiyeho ntibaribwongere kugirana amakimbirane ariko bakimara kugerayo batangiye gushwana bararwana."

Bakomeza bati" Umugore we yaramwigobotoye aramuhunga noneho agerageje kwiruka undi afata agafuni akamukubita mu mutwe ku bwonko ahita yikubita hasi agwa igihumure dusanga byarangiye. Ni ubugome bw'indengakamere kuko nubwo mu rugo rwabo rwahoragamo amakimbirane ntibisobanuye kumwica mu rwego rwo kuyakemura, ikirenzeho yari amutwitiye inda y'amezi Umunani".

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera, Kabarisa Salomo, yabwiye BTN ko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera kuko bikimara kuba abaturage bahise babimenya nabo bahita babimenyesha ubuyobozi.

Gitifu Kabarisa wihanganishije umuryango wa nyakwigendera akomeza avuga ko bakimara kubimenya bahise bahagera babona ibimenyetso by'isuka yakoresheje bisa nkaho yayimukubise ubwo yagerageza kwiruka amuhunga ndetse ko yamaze gushyikirizwa inzego z'umutekano.

Yagize ati" Amakuru twayamenye kuko bikimara kuba twahise tubimenya kuko abaturage bakibimenya bahise batabara natwe turatabara tukihagera twahasanze ibimenyetso by'ibikoresho yakoresheje nk'isuka bigaragara ko ashobora kuba yamukubise ahunga. Tuboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ikindi nuko uwabikoze yafashwe yamaze gushyikirizwa inzego z'umutekano".

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,SP Bonaventure Twizere Karekezi, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko Tuyishime wishe umugore we amukubise ifuni, yafashwe rero afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, Urwego rw'Ubugenzacyaha ruri kumukoraho iperereza.

Turasaba abaturage kwirinda kudakemura amakimbirane binyuze mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi ndetse n'aho abantu batumvikanye bakagana ubuyobozi kugirango bubafashe kuyakemura".

Andi makuru BTN yabashije kumenya ni uko ubwo uyu mugabo yari amaze kwica umugore we, yagerageje guhunga noneho agarutse ahita atabwa muri yombi.

Gaston Nirembere/BTN TV mu Karere ka Nyabihu

Related Post