Ubuyobozi
bwa Afurika y’Epfo bwirukanye Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhungu muto
w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha
bijyanye n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Bellarmine
Chatunga Mugabe w’imyaka 28 y’amavuko yemeye ibyaha yari akurikiranyweho,
anacibwa amande agera ku madolari 9,000.
Mu rukiko,
umucamanza Reiner Boshoff yagaragaje ko yahanishijwe no kuba yarerekanye
imbunda y’inyiganano, akayitunga nk’aho ari iy’ukuri, ibintu byateje
impungenge.
Urukiko
rwahise rutegeka ko yirukanwa muri Afurika y’Epfo ako kanya, aho yahise aherekezwa kugera ku kibuga cy’indege.
Iyi dosiye
itandukanye niyo yari akurikirwanyweho mbere y’igerageza ry’ubwicanyi ryabaye
ku wa 19 Gashyantare, aho Bellarmine Chatunga Mugabe yari akurikiranywe hamwe na
mubyara we Tobias Mugabe Matonhodze.
Mu gihe
Bellarmine yemeye ibyaha byoroheje, Tobias Mugabe Matonhodze we yemeye ibyaha
bikomeye birimo kugerageza kwica ,ibyaha bifatanye isano n’imbunda ndetse no kubangamira ubutabera n’ikorwa ry’ibinyuranye
n’amategeko y’abinjira n’abasohoka byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 3
Urukiko
rwavuze ko igihano cyahawe Tobias Mugabe Matonhodze cyari cyoroheje, bitewe n’impamvu
zorohereza zirimo kuba yaratanze indishyi ku wahohotewe.
Nk’uko
abashinzwe iperereza babivuga, umukozi wo mu rugo (jardinier) warashwe yahawe
amafaranga agera ku 250,000 rands (asaga 15,000$), ndetse anizezwa andi 150,000
rands.
Nubwo uru
rubanza rwasojwe, imbunda yakoreshejwe muri iki gikorwa ntiraboneka kugeza ubu,
ibintu bikomeje guteza impungenge mu iperereza.
Nyuma
y’urubanza, Bellarmine Chatunga Mugabe yahise ajyanwa ku kibuga cy’indege
yirukanwa muri Afurika y’Epfo.
Ku ruhande
rwa Tobias Mugabe Matonhodze, we azirukanwa nyuma yo kurangiza igihano
cy’igifungo.
Like This Post? Related Posts