• Amakuru / MU-RWANDA


Raporo nshya ya 2026 ku bwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi (World Press Freedom Index), yasohowe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders), igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 139 mu bihugu 180 byasesenguwe.

Iyi raporo yerekana ko nubwo igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye, urwego rw’itangazamakuru rugifite imbogamizi zitandukanye zigira ingaruka ku bwisanzure bw’abanyamakuru.

Mu byagaragajwe nk’imbogamizi zikomeye harimo kwigengesera kw’abanyamakuru mu gutangaza inkuru (self-censorship), igitutu gituruka ku nzego zitandukanye, ndetse no kuba inkuru zinenga ubutegetsi zitagaragara kenshi mu bitangazamakuru.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza umwuga w’itangazamakuru no guhangana n’ikibazo cy’amakuru y’ibihuha, hari aho amategeko n’imikorere bishobora kuba imbogamizi ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri inyuma ya bimwe mu bihugu bituranye na rwo. Uganda iri ku mwanya wa 131, Tanzania ku wa 106, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 130, naho u Burundi buri ku mwanya wa 119.

Ku rwego rw’Isi, ibihugu 10 bya mbere bifite ubwisanzure bwo hejuru bw’itangazamakuru birimo Norvège, u Buholandi, Estonie, Denmark, Suède, Finlande, Ireland, u Busuwisi, Luxembourg na Portugal. Ibi bihugu bishimwa kuba bifite amategeko arengera abanyamakuru, ubwisanzure busesuye mu itangazamakuru, ndetse n’ubutegetsi butivanga mu mikorere y’itangazamakuru.

Raporo ya World Press Freedom Index ishingira ku bipimo bitandukanye mu gusuzuma uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze. Muri byo harimo urwego rwa politiki, rureba uko ubutegetsi bwivanga mu itangazamakuru; amategeko, asesengura niba arengera cyangwa abangamira abanyamakuru; ubukungu, bugaragaza uko ibitangazamakuru byigenga mu mikorere yabyo; imibereho n’umuco, byibanda ku kwakira ibitekerezo binyuranye; ndetse n’umutekano, ureba ihohoterwa, iterabwoba cyangwa ifungwa ry’abanyamakuru.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments