Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, Nibwo umukobwa wari uvuye gusenga wo mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura, mu Mudugudu wa Nyarusange, yishwe n'abagizi ba nabi basiga bamwibye ibyo yari afite mu ntoki. Byabaye ahagana Saa 19h00.
Amakuru avuga ko byabaye ubwo nyakwigendera witwa Nyiransengimana Esperence uri mu kigero cy'imyaka 30 y'amavuko, yari avuye gusengera ku rusengero rw'itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa Karindwi noneho mu gihe ari mu nzira ataha ategerwa hafi y'ahari inyubako ya Depot y'Abashinwa.
Umutangabuhamya usanzwe ufitanye isano na nyakwigendera, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni ubwo byari bikimara kuba, avuga uko byagenze, yavuze ko aho hantu bamutegeye hasanzwe hategerwa abantu dore ko abamwishe basize bamwibye mudasobwa yo mu bwoko bwa Laptop Positivo hamwe na telefoni yari afite.
Yagize ati" Nyiransengimana wishwe n'abagizi ba nabi, ni mushiki wanjye, bamutegeye mu nzira ubwo yaravuye mu masengesho aho asengera ku rusengero rw'Abadivantiste b'umunsi wa Karindwi, babanje kumwaka ibyo yari afite birimo Laptop yo mu bwoko bwa Positivo hamwe na telefoni yari afite. Byabereye kuri Depot y'Abashinwa".
Uyu mutangabuhamya twahaye izina rya Bavuganeza, yakomeje abwira ikinyamakuru btnrwanda.com ko umuryango wabo ukwiye guhabwa ubutabera ndetse n'inzego z'umutekano zigakora iperereza ababikoze bakabiryozwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,SP Bonaventure Twizere Karekezi wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ubwo yagiranaga ikiganiro n'ikinyamakuru btnrwanda.com ku murongo wa telefoni, yahamije iby'aya makuru, aho yanahamije ko hatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu.
Agira ati" Nibyo, ayo makuru niyo twayamenye mu ijoro ryakeye ahagana Saa 23h00, inzego zishinzwe umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Tuboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera".
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugirango ukorerwe isuzumwa.
Dushimimana Elias@BTN2025