Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kamena 2025, Nibwo mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Akajevuba, mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, hasanzwe umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 28, bikekwa ko yishwe n’umugabo we amuteye icyuma mu ijosi no ku mutima.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kiciwemo
nyakwigendera witwa Nyirandikubwimana Devothe, batangarije BTN TV ko batunguwe
no gusanga yishwe n’umugabo witwa Manireba w’imyaka 27, wari usanzwe akora
akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku
igare(umunyonzi) kubera ko ntamakimbirane azwi bari basanzwe bafitanye dore ko
ku mugoroba wabanjirije umunsi yiciweho, bagaragaye bari kumwe bajyanye guhaha
iyo guteka.
Bati “Twatunguwe cyane no gusanga uyu mubyeyi yishwe n’umugabo
bari bamaranye hafi amezi abiri babana, ntamakimbirane bari basanzwe bafitanye
kuko ejo ku mugoroba bari bari kumwe ku isanteri bahaha ibyo guteka. Twagiye kureba uyu mudamu iwe noneho dukomanze
ntihagira ukingura tubona gutabaza ubuyobozi, buhageze turakingura gusa kubwo
ibyago dusanga yishwe ateraguwe icyuma mu ijosi no ku mutima”.
Aba baturanyi ba nyakwigendera bakomeje babwira
umunyamakuru wa BTN ko uyu mugabo babanye nk’umwinjiye kuko abana babiri b’umugore
we batigeze bababyarana ahubwo bari ab’undi mugabo gusa bagakeka ko uru rupfu
rwaturutse ku buharike bwahwihwisaga na bagenzi ba Maniragaba bahoraga bamubwira
ko atazigera abasha uwo bashakanye kuko asanganywe abandi bagabo.
Ikindi aba baturage bagarutse nuko Maniragaba yari aherutse kugurisha ikibanza yaguze i Rwamagana Miliyoni 1 Frw hanyuma amafaranga amwe agahita ayohereza iwabo w’umugore bitewe nuko hanuganugwaga inzara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitaraga, Nkundimana Saustine, yahise akoranya inama igitaraganya maze asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu babonye bwa mbere, n’abinjiye mu mudugudu ndetse anasaba ko abazi Maniragaba uzwi nka Kotapine wahise uburirwa irengero batanga amakuru ye kugirango akurikiranywe afatwe.
Yagize ati “ Ikintu kitwa gutabarana, gutanga amakuru, gutangaza abashyitsi baraye iwacu, birakwiye ko umuntu wese yatanga amakuru, Abaturage mwese murasabwa kujya mutangira amakuru ku gihe ku bantu mubonye bwa mbere, binjiye mu mudugudu bwa mbere, mukabimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu kuko bituma mwese mubana muziranye ndetse bikorohera ubuyobozi kumenya amakuru y’uwo ariwe wese ikindi murasabwa gutanga amakuru ku bazi uyu mugabo kugirango akurikiranywe”.
Andi makuru BTN, yabashije kumenya avuga ko uyu
ukekwaho kwica umugore we wari usanzwe acuruza ku gataro, uyu mudamu we yari
uwa kabiri kuko uwa mbere bananiranywe bagatandukana.
Iradukunda Jeremie/BTN TV I Kigali