Kicukiro: Umugabo yishe umugore yari amaze iminsi yinjiye-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-06 07:49:55 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kamena 2025, Nibwo mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Akajevuba, mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, hasanzwe umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 28, bikekwa ko yishwe n’umugabo we amuteye icyuma mu ijosi no ku mutima.


Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kiciwemo nyakwigendera witwa Nyirandikubwimana Devothe, batangarije BTN TV ko batunguwe no gusanga yishwe n’umugabo witwa Manireba w’imyaka 27, wari usanzwe akora akazi ko gutwara  abantu n’ibintu ku igare(umunyonzi) kubera ko ntamakimbirane azwi bari basanzwe bafitanye dore ko ku mugoroba wabanjirije umunsi yiciweho, bagaragaye bari kumwe bajyanye guhaha iyo guteka.


Bati “Twatunguwe cyane no gusanga uyu mubyeyi yishwe n’umugabo bari bamaranye hafi amezi abiri babana, ntamakimbirane bari basanzwe bafitanye kuko ejo ku mugoroba bari bari kumwe ku isanteri bahaha ibyo guteka.  Twagiye kureba uyu mudamu iwe noneho dukomanze ntihagira ukingura tubona gutabaza ubuyobozi, buhageze turakingura gusa kubwo ibyago dusanga yishwe ateraguwe icyuma mu ijosi no ku mutima”.


Aba baturanyi ba nyakwigendera bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko uyu mugabo babanye nk’umwinjiye kuko abana babiri b’umugore we batigeze bababyarana ahubwo bari ab’undi mugabo gusa bagakeka ko uru rupfu rwaturutse ku buharike bwahwihwisaga na bagenzi ba Maniragaba bahoraga bamubwira ko atazigera abasha uwo bashakanye kuko asanganywe abandi bagabo.


Ikindi aba baturage bagarutse nuko Maniragaba yari aherutse kugurisha ikibanza yaguze i Rwamagana Miliyoni 1 Frw hanyuma amafaranga amwe agahita ayohereza iwabo w’umugore bitewe nuko hanuganugwaga inzara.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitaraga, Nkundimana Saustine, yahise akoranya inama igitaraganya maze asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu babonye bwa mbere, n’abinjiye mu mudugudu ndetse anasaba ko abazi Maniragaba uzwi nka Kotapine wahise uburirwa irengero batanga amakuru ye kugirango akurikiranywe afatwe.

Yagize ati “ Ikintu kitwa gutabarana, gutanga amakuru, gutangaza abashyitsi baraye iwacu, birakwiye ko umuntu wese yatanga amakuru, Abaturage mwese murasabwa kujya mutangira amakuru ku gihe ku bantu mubonye bwa mbere, binjiye mu mudugudu bwa mbere, mukabimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu kuko bituma mwese mubana muziranye ndetse bikorohera ubuyobozi kumenya amakuru y’uwo ariwe wese ikindi murasabwa gutanga amakuru ku bazi uyu mugabo kugirango akurikiranywe”.


Andi makuru BTN, yabashije kumenya avuga ko uyu ukekwaho kwica umugore we wari usanzwe acuruza ku gataro, uyu mudamu we yari uwa kabiri kuko uwa mbere bananiranywe bagatandukana.


Iradukunda Jeremie/BTN TV I Kigali

Related Post