Uzbekistan nyuma yo gukatisha itike y'Igikombe cy’Isi cya 2026 buri mukinnyi wese yahise ahembwa imodoka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-11 16:06:23 Imikino

Abakinnyi, abatoza n’abandi bagize Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Uzbekistan nyuma yo gukatisha itike y'Igikombe cy’Isi cya 2026, buri wese yahise ahembwa imodoka nshya Perezida w'igihugu, Shavkat Mirziyoyev.

Iyi kipe iheruka kubona itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka, yabikoze ubwo yatsindaga Qatar ibitego 3-0 ikaba iya kabiri mu Itsinda A n’amanota 21, nyuma ya Iran ya mbere ifite 23.

Iki gihembo bagihawe mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi y’amateka, Perezida wa Uzbekistan, Shavkat Mirziyoyev, yageneye ikipe yose, imodoka nshya zo mu bwoko bwa 40 BYD.

Kugeza ubu ibimaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 birimo u Buyapani, New Zealand, Iran, Argentine, Uzbekistan, Autriche, Ecuador, Brésil na Koreya y’Epfo.

Ibyo byiyongeraho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique bizakira iri rushanwa kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanya 2026. Ni ku nshuro ya mbere rizaba ryitabiriwe n’ibihugu 48.

Related Post