• Imikino /

Mu gihe abanyarwanda n’abakunzi  b’umukino w’iteramakofi  bitegura kwizihiza iminsi mikuru  isoza umwaka  ya Noheli n’umwaka mushya ,Akarere ka Rubavu kagiye kongera kwandika amateka mu iteramakofe nyarwanda, nyuma yo gutegura no kwakira imikino mpuzamahanga ikomeye yiswe Boxing Day 2025, izabera mu Mujyi wa Gisenyi ku matariki ya 26 na 27 Ukuboza 2025.

Iyi mikino yateguwe na Bodymax Boxing Club, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF) ndetse na Minisiteri ya Siporo, ikaba igamije guteza imbere iteramakofe nyarwanda, guha amahirwe impano z’abanyarwanda no gukomeza kurihuza n’urwego mpuzamahanga.

Bodymax Boxing Club isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura amarushanwa akomeyehano mu Rwanda , aho imaze gutegura imikino itandukanye irimo Libération Boxing Talent Competition, Boxing Night , yose yagize uruhare runini mu kugaragaza no kuzamura impano nshya mu iteramakofe.

?Mu  kiganiro n’ushinzwe itangazamakuru muri iryo shyirahamwe   yadutangarije ko Ku wa 26 Ukuboza 2025, hazakina abakinnyi b’iteramakofi b’abatarabigize umwuga (Amateurs) baturutse mu Rwanda, aho bazaba bahatana berekana urwego bagezeho n’impano bafite, mu mikino iteganyijwe kuba iryo joro.

Ku wa 27 Ukuboza 2025, hazaba hatangiye urwego rwo hejuru, aho hazakina abakinnyi b’ababigize umwuga (Professionals) baturutse mu bihugu bitanu ari byo Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Tanzania, Uganda na Gabon. Iyi mikino izaba ari urubuga rwo guhangana ku rwego mpuzamahanga, abakinnyi berekane ubushobozi bwabo imbere y’abafana n’abakurikirana iteramakofe hirya no hino.

yakomeje atubwira ko  abakinnyi bose biteguye neza cyane, bamwe muri bo bakaba baranagize amahirwe yo gukorera imyitozo no guhatana hanze y’igihugu, harimo n’abari i Dubai, bahagarariye u Rwanda mu mikino itegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iteramakofe (IBA), ibintu byitezweho kuzamura urwego rw’iyi Boxing Day 2025.

Abategura iyi mikino barasaba abakunzi ba siporo n’iteramakofi by’umwihariko kuzitabira ari benshi, bagashyigikira abakinnyi bacu no gukomeza guteza imbere siporo nyarwanda.

Kwinjira  muri iyi mikino izaba iminsi ibiri  ikabera kuri Lake Side View bizaba biri mu biciro bitandukanye aho uwifuza kugura itike ye yanyura  ku rubuga rwa www.bodymax.rw ndetse bakaba bazanabasha kuzigurira ku muryango  aho imikino  izabera 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments