Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, Nibwo umusore uri mu kigero cy'imyaka 21 wo mu Karere ka Rusizi, Murenge wa Mururu, Akagari ka Tara, mu Mudugudu wa Mutongo, yasanzwe mu giti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye biturutse ku gahinda gakabije.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN TV ku murongo wa telefoni, yahamije iby'aya makuru yashenguye abatari bake, aho yavuze ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu rwe gusa ngo hakaba hari andi makuru ubuyobozi bwamenye avuga ko yari yabanje gupositinga ifoto ye yanditseho ijambo RIP rica amarenga yo gusezera.
Yagize ati" Ni byo koko mu masaha ya mugitondo nka Saa 6h00 a.m twaje kwakira amakuru avuga ko umusore witwa Clement w'imyaka 21 asanzwe mu giti yapfuye, twatangarijwe ko byamenyekanye ubwo umuvandimwe we yajyaga ku bwiherero noneho agatungurwa no kubona nyakwigendera anagana mu mugozi wari uziritse hejuru mu giti kiri hafi yaho bituma atabaza abari hafi aho".
Akomeza ati" Hari amakuru twabashije kumenya aturuka muri zimwe mu nshuti yari afite avuga ko mbere yo kugaragara mu giti yapfuye, ngo yari yabanje gupositinga ifoto ye yanditseho ijambo RIP, bisa nko gusezera. Ntitwahamya niba yiyahuye, cyangwa se yabikoze biturutse ku gahinda gakabije yatewe n'igihombo cy'amafaranga nkuko byahwihwiswaga gusa hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyabiteye".
Gitifu Ngirabatware wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bafata umwanya wo kuganiriza abana babo ku buryo nk'ibibazo bafite babafasha kubishakira ibisubizo bikwiye bitageze ubwo basakiranwa n'agahinda gakabije.
Akimana Erneste/BTN TV i Rusizi