Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Shadrack Bingi Belo , umusore wumunye Congo wakiniraga ikipe ya Daring Club Motema Pembe .
Mu ijoro ryo kuwa 2 taliki ya 08 Nyakanga nibwo uyu musore w'imyaka 20 yageze mu rwanda , aje gusinyira Rayon Sports , ku gicamunsi cyo uri uyu wa gatatu taliki ya 09 Nyakanga ,uyu musore yashyize umukono ku masezera y'imyaka 2 muri Rayon Sports.
Shadrack Bingi Belo yakiniraga ikipe ya DCP yo muri Congo , gusa umwaka ushize yagiye kugerageza amahirwe mu ikipe ya Hearts of Oak yo muri Ghana , ariko ntibyakunda, Rayon Sports yari ifite rutahizamu umwe, umunya Senegal Fall Ngagne , gusa uyu musore azasubira mu kibuga mukwezi kwa 10 kubera imvune .