Bidatinze agace ka mbere karangiye u Rwanda rwatsinze amanota 35 kuri 13 ya Tanzania.
Mu gace ka kabiri u Rwanda rwakomeje kuyobora umukino ari nako rutsinda amanota menshi rubifashijwemo na Senkomane Ricardo Gomez na Nshimiye Joseph.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze iya Tanzania amanota 69-24.
Tanzania yakomeje kwihagararaho ubona umutima ukunze ariko umubiri ukanga.
Ubwo haburaga iminota ibiri n’igice ngo agace ka gatatu karangire, Ntigurirwa Juru Cédric yatsinze amanota abiri yuzuza 100 ku ruhande rw’u Rwanda.
Aka gace karangiye u Rwanda rukiyoboye umukino n’amanota 112 kuri 37 ya Tanzania.
Mu gace ka nyuma, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Habiyaremye Patrick yinjije mu kibuga Kabutura Ian Cruz ufite abafana benshi muri Lycée de Kigali biganjemo abo bigana muri iki kigo.
Muri rusange umukino warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze iya Tanzania amanota 142-48 uba umukino wa mbere iyi kipe itsinze nyuma yo gutsindwa uwa mbere na Uganda.
Muri uyu mukino Senkomane Ricardo Gomez ni we watsinze amanota menshi (35).
Ku wa Gatanu, tariki 30 Kamena 2023 nibwo iyi mikino izasozwa, aho Uganda izakina na Tanzania mu gihe u Rwanda ruzakina n’u Burundi mu mukino utagize icyo uvuze kuko u Burundi bwakuwe mu irushanwa kubera kubeshya imyaka.
Iyi mikino izatanga ikipe imwe izahagararira Akarere k’Iburasirazuba (Zone 5) mu Mikino Nyafurika izabera i Monastir muri Tunisia kuva tariki 13 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2023.