• Imikino / FOOTBALL

Abakunzi ba Rayon Sports bagiye kwakira Abedi Bigirimana , bakubita igihwereye kuko babwiwe ko uyu musore hari ibitaratungana ngo abe umukinnyi wa Rayon Sports.

Ku munsi wejo taliki ya 24 Nyakanga , nibwo Rayon Sports yakoze ikiganiro n'itangazamakuru , cyavugaga kuri Rayon Sports week ndetse na Rayon day muri rusange , iki kiganiro byari byitezwe ko aricyo gitangarizwamo Abedi Bigirimana nk'umukinnyi mushya , gusa ntibyabaye .

Mu gihe abafana ba Rayon Sports bari bategereje ko hatangazwa umukinnyi mushya ariwe Abedi Bigirimana,  president wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee ,yavuze ko kugura uyu mukinnyi bigeze ku kigero cya 90% , gusa ko 10% risigaye ritazananirana .
Mu magambo ye Twagirayezu Thadee yagize ati " uwo mukinnyi rero wowe ibyo wavuze bisa n'ukuri , nje hano bigeze nko ku kigero cya 90% ndizera ko 10% risigaye ritaza kunanirana , Abedi Bigirimana yanze gusinyira Rayon Sports atarahabwa amafaranga yose bumvikanye .


Twagirayezu Thadee yavuze ko ibya Abedi Bigirimana birangira vuba 

Amakuru avuga ko Abedi Bigirimana yamaze kumvikana na Rayon Sports , kuyishyira umwaka umwe , agahanwa million 25 z'amafaranga y'uRwanda,  ku munsi wo kuwa gatatu taliki ya 23 Nyakanga , byari nyavuzwe ko uyu musore yamaze guhabwa aya mafaranga yose, ndetse aza gusinya kuwa kane .

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina imikino 3 ya gicuti muri Rayon Sports week , mbere yo gukina na Yanga Africans yo muri Tanzania kuri Rayon day , iyi mikino izakinirwa mu karere ka , Nyanza , Ngoma na Rubavu , kuva taliki ya 01 Kanama , kugeza taliki ya 09 Kanama 2025 .


Abedi Bigirimana aracyategerejwe n'abakunzi ba Rayon Sports 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments