• Imikino / FOOTBALL


Ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Muhanga 4-0,  mu mukino wa gicuti , bamwe mu bakinnyi baje gukora igeragezwa barimo Umunya Gabon Ndong Mengue Chancelor,  bagaragaza urwego ruri hasi.

Ikipe ya Rayon  Sports yari yashyizemo abanyamahanga 6 , batarimo abari baje gukora igeragezwa , abakunzi b'umupira w'amaguru bari benshi muri Stade ya Muhanga , ubona ko bari bakumbuye kureba umupira .

Amakipe yombi yatangiye akinira hagati mu kibuga, ariko Rayon Sports ikanyuzamu igasatira ,nubwo bitagiraga icyo bitanga , ku munota wa 10 nibwo ikipe ya Rayon Sports,  yabonye uburyo bwiza , ariko umuzamu Hategekimana Bonheur ahagarara neza .








Niyonzima Olivier Sefu yakinishijwe muri 3 b'inyuma 

Kumunota wa 28 ikipe ya AS Muhanga yabonye uburyo bwiza, gusa umuzamu Drissa Kouyate yitwara neza akuramo umupira wari ukomeye , ku munota wa 36 Adama Bayagoyo yataye penalty umuzamu Hategekimana Bonheur awukuramo , ariko Bagayogo awusongamo , Rayon Sports ifungura amazamu.

Amakipe yombi yakomeje gushaka ibitego, ariko ntibyakunda  , ndetse igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0, igice cya 2 ikipe ya Rayon Sports yakuyemo abakinnyi 10 , ishyiramo ikipe ya 2 , ikipe ya Rayon Sports yakomeje kubona uburyo ariko ikabupfusha ubusa.

Ku munota wa 62 Rayon Sports yatsinze igitego cya 2 , cyatsinzwe na Harerimana Abdalaziz,  ku munota wa 72 Rayon Sports yahushije uburyo bwiza , ku mupira Aziz Basane yabonye imbere y'izamu wenyine , ariko ateye ishoti rikomeye umuzamu awukuramo .

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha AS Muhanga mu buryo bugaragara ndetse ku munota wa 87 Assana Nah Innocent atsinda igitego cya 3 cya Rayon Sports,  ku munota wa 89 Rayon Sports yabonye penalty yinjijwe neza na Rukundo Adbullahman , Rayon Sports iba itsinze igitego cya 4, ndetse umukino urangira Rayon Sports itsinze .

Ikipe ya Rayon Sports irakurikizaho umukino wa Gasogi United,  uzabera inyanza taliki ya 01 Kanama , mu gihe AS Muhanga izakina na Mukura kuri uyu wa gatatu.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments