Buri ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama (08) buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru w’Umuganura, ni umunsi ufatwa nko gusangira no gusabana kw’Abanyarwanda bishimira ibyo baba baragezeho mu mwaka uba urangiye ari nako baganirira hamwe ku ndanga gaciro na kirazira by’umuco nyarwanda by’umwihariko hazirikanwa ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Muri uyu
mwaka wa 2025 uyu munsi usanze nabwo u Rwanda rufite byinshi rwishimira byagezweho
mu nzego zitandukanye zirimo nk’urwego rw’umutekano kuri ubu rutajegajega yaba
imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga, ubuvuzi buteye imbere ku ndwara
zitandukanye, uburezi , ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ibikorwa remezo bigezweho
kandi byinshi nk’inyubako, imihanda, amasoko ya kijyambere n’ibindi.
Ibi byose
abaturarwanda bemeza ko bigerwaho kubera imiyoborere myiza y’Igihugu ku isonga bakemeza
ko babikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Hari umwe mu bo twaganiriye aravuga
ngo “ Sinakubeshya, Kagame sindahura
nawe yewe nta n’ikindi muca kuko
ntitwanapfa guhura ariko uriya mugabo ashoboye uru Rwanda. Niwe waruyobora pe,
Reba nk’iyi mihanda akomeje kutwubakira ubutitsa ubuse wamunenga iki.”
Ku rundi
ruhande ariko hari bamwe mu banyarwanda bemeza ko uyu muganiro kimwe n’indi
iheruka yasanze ibintu byarahindutse cyane ku kuryo abantu batakibasha kuganura
no kuganuzanya ahanini ngo bitewe n’Igabanuka ry’ibiribwa.
Aba bavuga
ko kuri ubu umusaruro wabaye muke cyane ndetse ko hari na bimwe mu bihingwa nk’amasaka
byagiye bikendera ku buryo ngo bo uyu muganura ubasanganye inzara ikomeye.
BIREBE MURI VIDEO IKURIKIRA