Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda General Mubaraka Muganga , yahaye ihumure abakunzi ba APR FC nyuma yo gutombora Pyramids FC, mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bo bishimiye tombora ya mucyeba .
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Kanama , nibwo habaye tombora ya Caf Champions league na CAF Confederations Cup, ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania, mu gihe APR FC yatomboye Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri.
Akimara kubona tombora, umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda , General Mubaraka Muganga , yavuze ko nubwo benshi babona ko ikipe itomboye nabi , ariko bo bizeye ko iyi kipe izayisezerera , mu butumwa yahaye B&B yagize ati " Munyemerere mbabwire ko tudatomboye neza , ariko nanone tudatomboye nabi , ndagirango mbabwire ko Pyramids FC ikipe yacu izayikuramo."
Ubutumwa bwa General Mubaraka Muganga nyuma ya tombora ya APR FC
General Mubaraka Muganga gakomeje agira ati " Abakunzi ba APR FC ntibakwiye gicika intege ." kurundi ruhande ariko abakunzi ba Rayon Sports, bishimiye iyi tombora , mu gihe aba APR FC, benshi bagaragaje gucika intege , ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko CAF iba yapanze uko tombora izagenda.
Mu bitekerezo bagaragaje ku rubuga rwa X rw'ikipe ya Pyramids FC , nurwa APR FC banshi mu bakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ko bishimye cyane , ndetse baha ikaze Pyramids FC mu Rwanda , kandi bayizeza ko bazayifana bivuye inyuma, hari abakunzi ba APR FC bavuga ko iyi kipe ikwiye kuba ihagaritse kwitabira Caf Champions league, ikajya muri Confederations Cup, kuko babona Pyramids FC yarabaguze .
Ibi ni bimwe mu bitekerezo bitandukanye byagaragajwe kuri iyi tombora.