President wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee , yavuze ko iyi kipe itanze gukina na APR FC nkuko Chairman wayo yabitangaje , avuga ko ari gahunda zitabashije guhura .
Mucyumweru gishize nibwo Chairman wa APR FC Brig. Gen Deo Rusangarwa , yavuze ko iyi kipe yatumiye Rayon Sports mu irushanwa ryiswe "Inkera y'abahizi" gusa avuga ko Rayon Sports yanze ubu butumire ati " Sinzi niba ari ubwoba " , gusa yemeza ko bagitegereje igisubizo cya Rayon Sports, nibidakunda bazayisimbuza AS Kigali.
Abajijwe kuri iki kibazo , mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda , Twagirayezu Thadee yagize ati " Ntabwo twakwanga gukina na APR FC, ahubwo hari ukuntu gahunda ziba zidahura, ugasanga bisa naho biri kugongana ,twakwanga gukina na APR FC se gute kandi nubu tugomba gukina nayo".
Yavuze ko kuba bafite APR FC week, hari na Rayon week , kubivanga bitari gukunda , ati " bafite APR week barimo gupanga , natwe dufite Rayon week". yavuze ko nta tegeko ribuza amakipe yombi gukina umukino wa gicuti , ariko bkaba bitarabaho, gusa yirinda kuvuga niba bizabaho mu gihe zaba ayoboye Rayon Sports .
Ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Gorilla FC, Etincelles FC na Gasogi United muri Rayon Sports week, mu gihe APR FC, muri APR week izakina na Azam FC yo muri Tanzania, Power Dynamos yo muri Zambia, AS Kigali na Police FC zo mu Rwanda .