Mbere yo gukina na Rayon Sports , ikipe ya Young Africans izabanza kuremera abatishoboye , barokotse Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994.
President wa Rayon Sports bwana Twagirayezu Thadee, yemeje ko mu bikorwa ikipe ya Young Africans izakora mbere ya Rayon day , harimo gusura urwibutso rwa Genocide rwa Gisozi, no kuremera abatishoboye barokotse Genocide yakorewe abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda Twagirayezu Thadee , abajijwe niba hari ibikorwa Young Africans izakorana na Rayon Sports mbere ya Rayon day, yagize ati" hari ibikorwa tuzakora , hari ugusura urwibutso ku gisozi , hanyuma tuzajya gufasha abakene, Young kandi ibyo bikorwa byose niyo izabikora, hari ukuntu yaje iziko igomba gufasha , yarabidusabye ,izareba abagizweho ingaruka na Genocide".
Yavuze ko hari ibikorwa byinshi aya makipe azakorana , mbere yo guhura muri Rayon day , "umunsi w'igikundiro " . Rayon Sports na Young Africans bazakina taliki 15 Kamena , umukino uzabera kuri Stade Amahoro, uyu ukaba ari umwe mu mikino ikomeye iyi kipe izakina mbere yo gutangira shampiyona.