Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Young Africans 3-1, mu mukino wa gicuti wo ku munsi wa Rayon day , ikomeza kwandika amateka mabi yo kudatsinda kuri Rayon day .
Ikipe ya Rayon Sports yari yabanjemo abo wakwita nka 11 bayo beza , gusa hari bamwe mu bakinnyi batari bahari nka Mohammed Chelly ufite ikibazo cy'imvune , mu gihe ikipe ya Young Africans yaburaga abakinnyi 4 bari mu ikipe y'igihugu ya Tanzania .
Ikipe ya Rayon Sports yahiriwe n'intangiriro z'umukino , ndetse ku isegonda rya 40, ifungura amazamu , ku gitego cy'itsinzwe na myugariro wa Young Africans, ikipe ya Young Africans, yayoboye umukino kuva ubwo , ndetse ibona uburyo bwinshi imbere y'izamu rya Rayon Sports, ariko ntibabashe kububyaza umusaruro.
Ku munota wa 29 ikipe ya Young Africans yabonye uburyo bwiza ndetse rutahizamu Boyeli ahita abubyaza umusaruro , yishyura igitego , ku munota wa 37 , Serumogo Ally yasize ba myugariro ba Young Africans, ariko ananirwa gushyira umupira mu izamu , bawushyira muri koroneri itagize icyo iranga.
Ku munota wa 45 ikipe ya Young Africans yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Pacome Zouzoua , ku makosa yakozwe na Rushema Chris , ndetse igice cya mbere kirangira Young Africans iyoboye n'ibitego 2-1.
Igice cya 2 cyatangiye amakipe yombi akora impinduka 2 , ku ruhande rwa Rayon Sports, Sindi Paul asimbura Rushema Chris , mu gihe Aimable Ntarindwa yahaye umwanya Tambwe Gloire, ikipe ya Young Africans yagarutse isa niyagabanyije ubukana , ahubwo Rayon Sports ariyo igerageza gusatira .
Ku munota wa 57 Habimana Yves yavuye mu kibuga aha umwanya Aziz Basane, amakipe yombi yakomeje gukora impinduka zitandukanye , ari nako umuvuduko w'umukino ugabanuka, iminota ya nyuma , ikipe ya Young Africans yagerageje uburyo 2 bwashoboraga kuvamo igitego , ariko ntibyabakundira .
Ku munota wa 90+2 Young Africans yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Mwamunyeto , isoza umukino utsinze ibitego 3-1.ikipe ya Rayon Sports imaze gutsinda inshuro 1 gusa kuri Rayon day ubwo batsindaga Gasogi United.
Like This Post?
Related Posts