President wa Young Africans Eng Hersi Saidi , yavuze imyato Jesus Sindi Paul , umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane, kuri Rayon day, avuga ko afite impano idasanzwe kandi azagaruka kumureba akina.
Kuwa gatanu taliki ya 15 Kanama, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Young Africans, ku munsi wa Rayon day, Jesus Sindi Paul, ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, bagaragaje impano , ndetse bitwara neza muri uyu mukino.
Nyuma yuyu mukino , ikipe ya Rayon Sports yasangije abantu amafoto yuyu musore , yandikaho iti " mwibuke izina Jesus Sindi Paul " , umuyobozi wa Young Africans, ni umwe mubashyize ibitekerezo kuri ayo mafoto , maze agira ati " ni umukinnyi mwiza utanga icyizere, mwifurije amahirwe n'ibyiza, nizeye neza ko nzagaruka kumureba akina muri uyu mwaka w'imikino".
Eng Hersi Saidi uyobora Young Africans yishimiye cyane impano ya Jesus Sindi Paul
Jesus Sindi Paul, niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'abatarengeje imyaka 20, mu mwaka we wa mbere mu mwambaro wa Rayon Sports, uyu musore wanyuze mu ikipe ya Tsindabatsinde , ni umwe mu bakinnyi bato beza , bitezwe mu mwaka utaha w'imikino, byumwihariko muri Rayon Sports.
President wa Young Africans yifuza kuzongera kureba Sindi Paul akina
Jesus Sindi Paul umwe mu bakinnyi bato bari gutanga icyizere