• Imikino / FOOTBALL

Niyonzima Haruna yavuze ko iyo mama we aba aroga , yari kuba yarabafashije gukina iburayi, cyangwa agafasha Amavubi kubona intsinzi.

Niyonzima Haruna uheruka guhakana ko atasezeye umupira, yavuze ko ababazwa n'ibintu byose byagiye bivugwa kuri mama we, avuga ko iyo biza kuba aribyo , we n'bavandimwe be bakabaye barakinnye iburayi , avuga ko we avuka mu bana 12 , ariko akana ariwe mama we akunda cyane , rero ko yakabaye yaramufashije kubona umusaruro mu ikipe y'igihugu Amavubi,  cyangwa akajya gukina iburayi.

Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda,  , ageze kubyavuzwe ko mama we ariwe ubafasha kubona juju ( amarozi akoreshwa mu mupira w'amaguru,  Haruna yagize ati" ariko se reka nkubaze , ubu koko mama wanjye iyo aba aroga ubu mba ntarakinnye iburayi, iyo juju yaba imumariye iki? ntaragiye nanjye ngo mbe ba Sadio Mane".


Niyonzima Haruna avuga ko abashinja mama we amarozi bakabaye batekereza 2 

Yavuze ko we atemera ko amarozi akora mu mupira w'amaguru,  avuga ko iyo biza kuba aribyo , bari kuba barabonye umusaruro mu ikipe y'igihugu ati"ubu tuba twarabuze uburyo yadukorera mu Amavubi?. Umubyeyi wa Haruna Niyonzima ( mama we ) akunda guhuzwa cyane no kuba abahungu be barageze kuri byinshi mu mupira w'amaguru,  bakavuga ko abafasha mu kubona juju, gusa ni ibintu nababivuga batabonera gihamya ,ariyo mpamvu bifatwa nk'ibihuha no kumuhabika


Haruna Niyonzima yahakanye ibyo gusezera umupira w'amaguru 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments