• Imikino / FOOTBALL

Abakinnyi babiri bakinira ikipe ya Atlético de Madrid y’abagore yo mu gihugu cya Espagne, Carmen Menayo Montero na María Dolores Gallardo Núñez uzwi nka ‘Lola’ bari mu biruhuko mu Rwanda.

Binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ikipe ya Atlético de Madrid yohereza abakozi bayo batandukanye barimo abanyabigwi bayo, abakinnyi n’abatoza haba mu ikipe y’abagabo ndetse n’iy’abagore aho baza kwihera ijisho ibyiza bitatse urw’imisozi igihumbi.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye iyi kipe yerekanye aba bakinnyi bayo Lola na Menayo bari kwishimira ibyiza bitatse u Rwanda dore ko basuye ahantu hatandukanye.

Ku munsi wa mbere w’urugendo rwabo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhererye ku Gisozi, bunamira abarushyinguwemo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko bakomeje babigaragaza kandi, aba bakinnyi ba Atlético de Madrid bakomereje mu Karere ka Nyanza, ahazwi nko mu Rukali, basobanurirwa amateka y’u Rwanda rwo hambere n’uko abami barwo babagaho, banerekwa inka z’Inyambo bafata amafoto barikumwe nazo ndetse basobanurirwa ko zifite umwihariko mu mateka y’u Rwanda.

Ntibyagarukiye aho kuko bakomeje gutembere igihugu bareba ibyiza nyaburanga ari nako bagaragaza ko bari kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho banatembereye ku kiyaga cya Kivu gikurura abatari bake.

Lola na Menayo bakomereje muri Pariki y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, aho barebye inyamanswa zitandukanye zirimo n’ingagi zitaboneka henshi ku Isi.

Menayo Montero w’imyaka 27 we akina mu bwugarizi akaba ari na Kapiteni wa Atlético de Madrid y’abagore aho amaze gukinira iyi kipe imikino irenga 200. Ku rundi ruhande María Dolores w’imyaka 32 ukina mu izamu rya Atlético de Madrid ndetse ni umwe mu bakiniye iyi kipe igihe kirekire kuko yayigezemo mu 2012.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments